NAEB na KOICA batangije iyubakwa ry'ikigo cy'igihugu cyita ku musaruro kizafasha kugabanya ibihombo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cya Guverinoma ya Koreya gishinzwe ubutwererene KOICA batangije ku mugaragaro iyubakwa ry’ikigo cy’igihugu cyita ku musaruro kizafasha kugabanya ibihombo byajyaga biboneka mu gutunganya nabi uwo musaruro.

kwamamaza

Nkuko biri mu mushinga wo gufata neza umusaruro w’ibiribwa no kunoza uruhererekane nyongeragaciro (SFVCM), NAEB na KOICA batangije iyubakwa ry’inzu izatunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto n’imboga by’umwihariko urusenda n’ibitunguru.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozo Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ku kamoro bifitiye abanyarwanda.

Ati "twatangiye igikorwa cy'inyubako izaba ishinzwe gutunganya kumisha urusenda n'ibitunguru, kumwero usanga byangiritse abahinzi barahomba kubera ko iyo byeze ntashobora kubibika igihe kirekire, uyu mushinga ni ukumisha kugirango dushobore kuba twabibika igihe kirekire n'igihe isoko ritari ryaboneka umuhinzi ashobora kugenda akabika wa musaruro we isoko ryaboneka akagurisha ku giciro cyiza akagaruza amafaranga yashoye kandi akabone n'inyungu".

Abahinzi n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bakavuga ko ikigo nkiki kizabafasha kuko bahuraga n’ibihombo biri hagati ya 8-10% by’umusaruro wabo bitewe kubura uko utungaywa neza.

Umwe ati "umusaruro wabaye mwinshi ndetse abahinzi bakawuhingiraho ariko ubu dufite inkuru nziza ko iki gikorwa cyatangiye uyu munsi kubera ko umusaruro w'ibitunguru ushobora kuwubika amezi 6 byumye mu gihe umusaruro uzaba wabaye mwinshi, tuzashishikariza abahinzi kuwuzana tukawumisha tukawushyira mu bubiko tugacungana n'isoko".     

Undi ati "bizagabanya igihombo cy'umusaruro utabashaga gutunganywa nyuma tumaze kubona umusaruro mwinshi cyane nko mu kwanika twahombaga kuko twanikaga turwana n'ibihe byimvura kubera ko uburyo twakoreshaga bwatindaga bikongera ibihombo by'urusenda n'ibyo bintungura ku babihinga, bizatuma habaho kubona umusaruro wujuje ubuziranenge ku buryo dushobora guhangana n'isiko ryo mu mahanga". 

Kim Jin Hwa umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, avuga ko ari imishinga bafatanya n’u Rwanda hagamijwe gufasha kubona umusaruro mwiza ujya no ku masoko mpuzamahanga.

Ati "Binyuze muri uyu mushinga wa NAEB, KOICA ifite intego yo gutanga umusanzu ukomeye mu kongera ubwoko butandukanye bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga cyane cyane binyuze muri iyi nkunga itanzwe ku kigo cyita ku musaruro. Abahinzi bazahugurwa ku buryo bwo kumisha urusenda n’ibitunguru kuko ubusanzwe u Rwanda rwohereza ku masoko mpuzamahanga umusaruro wibanda ku cyayi n’ikawa, ariko Koica irasha ko haba ubwoko butandukanye bw’ibicuruzwa kugirango n’isoko ry’u Rwanda ryaguke kurushaho".

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika uteganyijwe kuzagera ku bahinzi 5198 bari mu makoperative yo mu turere tune aritwo Bugesera, Rulindo, Rubavu na Nyagatare, ariko bikazanafasha abohereza ibintu mu mahanga bagera kuri 89.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Dec 11, 2024 - 10:30