NAEB irasabwa gukosora amakosa aba mu mishinga y'ubuhinzi

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda baranenga ikigo cy’igihugu gihinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB kubera imishinga iki kigo cyize nabi igahombya abaturage na leta.

kwamamaza

Nkuko biri muri raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi 2023 - 2024, ikigo cy’igihugu gihinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB cyagaragayemo amakosa mu mitegurire y’imishinga y’ubuhinzi bituma ihombya abaturage na leta iba yashoyemo amafaranga, ibyo bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bafata nk’icyuho cya ruswa.

Umwe ati "ese ibyangiritse bizarihwa nande, ese amasezerano yari ateye gute?"  

Undi ati "iyi mishinga iba yakozwe igahagarara hari aho bagaragaza ko inyigo yakozwe nabi cyangwa se n'ibindi bibazo, ese nk'urwego rw'Umuvunyi mu gusesengura nta bindi bibazo byaba byaragaragaye nk'ibibazo bya ruswa cyangwa se indi mikorere mibi itandukanye no kwiga nabi ahubwo harimo ibindi bibazo bishobora no kuba byaganisha kuri ruswa".   

Ibi babihuza n’abaturage bavuga ko hari ubwo abayobozi babasaba guhinga ibihingwa nk’ibobere batabanje guhabwa amakuru, bikarangira babuze isoko ry’umusaruro.

Umwe ati "hari ubwo umuturage ahinga bamubwira ko hari isoko we atazi ngo bizagurishwa aha yamara kugera igihe cyo gusarura wawundi wamwemereye isoko ntabone aho abijyana bigapfa ubusa". 

Undi ati "abaturage nibo bubaka igihugu na leta nayo iba ifite igihombo kubera umusaruro uba wabuze".   

Ni ikibazo Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, avuga ko habayeho inyigo zitakozwe neza.

Ati "batubwiye ko kubera icyorezo cya covid nicyo cyatumye umushinga uhomba abari bashoye imari bahitamo gukuramo akarenge babona umushinga utazagera ku musaruro, harimo abaturage bavuga ko bahombye, hari abaguze imirima kuko bari babashishikarije guhinga ibobere, nubwo twabonye ko hari abaturage baranduye amabobere ntabwo ari bose, nk'ubuhinzi bwa avoka nko mu gihe cy'izuba wasangaga kuhira ari ikibazo, umuti wo kwica udukoko ari ikibazo, ifumbire ari ikibazo, guhinga imboga mu gishanga harimo amazi menshi cyane REMA yaje kugaragaza ko umushinga utashobokaga bitewe n'imiterere y'icyo gishanga, nabo bemeye ko hagombaga kuba harakozwe inyigo imeze neza".          

Ibi bigaragajwe mu gihe urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB amafaranga kinjije muri uyu mwaka 2023-2024 ugereranije n’indi myaka yiyongereyeho arenga miliyari 628Frw.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 24, 2024 - 08:59