Mwarimu ni inkingi y'ingenzi mu burezi : Minisitiri w'uburezi Nsengimana Joseph

Muri Kigali Convention Centre hari kubera Inama Nyunguranabitekerezo ku burezi yibanda ku myigire n'imyigishirize. Ni inama yahuje abarimu bo mu mashuri yo mu burezi bw'ibanze bahagarariye abandi.

kwamamaza

Minisitiri w'uburezi Nsengimana Joseph,  yavuze ko abarimu ndetse n’ubuyobozi bwa Minisiteri ibafite mu nshingano bahuriye ku ntego imwe yo gutanga ubumenyi ku bana b’u Rwanda.

Ati “Icyo twese dushinzwe kandi dusangiye ni ukwigisha no kongerera ubumenyi abana b’u Rwanda kugira ngo biteze imbere, banateze imbere Igihugu cyabo.” 

Minisitiri Nsengimana yakomeje avuga ko mwarimu ari ingenzi mu burezi, abandi bo mu zindi nzego bashinzwe kumufasha kwigisha no kugira ngo uwo murimo akora wo gutanga ubumenyi urusheho kugenda neza.

Ati “Mwarimu ni inkingi y’ingenzi mu burezi, mwarimu ni we ushinzwe kurera, ni we uhagarara imbere y'abanyeshuri akabigisha. Abasigaye ari abayobozi b’ibigo ari abakorera mu mashami ashamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi, ari Minisiteri twese tukaba dushinzwe gufasha mwarimu kwigisha.” 

Abarimu bo mu mashuri yo mu burezi bw'ibanze bahagarariye abandi mu Rwanda nibo bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo ku burezi yibanda ku myigire n'imyigishirize. Yateguwe na Minisiteri y'uburezi

 Jul 31, 2025 - 11:28