Musenyeri wa Kiliziya ya Orthodox mu Rwanda arasaba abakirisitu kureka ibyaha nka Petero na Pawulo.

Kiliziya ya Orthodoxe mu Rwanda irasaba abakirisitu guhinduka bakareka ibyaha nk’uko abatagatifu Paul na Petero babigenje, nyuma yo kubwirizwa na Yezu maze bakareka ibibi bakoraga bagahita bahinduka intumwa nziza.

kwamamaza

Byakatonda Innocentios; Musenyeri wa Kiliziya ya Orthodox mu Rwanda, avuga ko uguhinduka Kwa Paul wahoze yitwa Sawuli warangwaga n’ibikorwa byo kwanga Abakirisitu gukwiye kubera urugero rwiza abakirisitu kuko yaretse ibyaha ayoboka inzira nziza nyuma yo kubwirizwa na Yezu/Yesu.

Musenyeri Byakatonda asaba abakirisitu kwigira kuri uko guhinduka maze nabo bakava mu byaha bakagarukira Imana.

Yagize ati: “na Pawulo ntabwo yitwaga Pawulo, yitwaga Sawuli, abantu bose bemeraga kirisitu yarabafataga akabica.Hanyuma rero ubwo yajyaga Damascus, agiye gufata abakirisitu ngo abice hanyuma aramuhamagara ati Sawuli, Sawuli kuki intoteza?...aramubwira ati kuva uyu munsi urahinduka ube Pawulo. Yabaye Pawulo, turamureba niwe wamamazaga ubutumwa mu isi yose.”

“ Natwe rero turifuriza bariya, bahinduke babe nka Petero.”

Abakirisitu ba Orthodox barasabwa gukurikiza urugero rw’abatagatifu Pawulo na Petero bikabafasha kuva mu byaha, bavuga ko kuri bo iteka umunsi mukuru w’aba batagatifu ubaremamo izindi mbaraga zo kuba abakirisitu bahamye,batarangwa n’ibyaha ndetse babanira neza bagenzi babo badahuje imyemerere.

Mu kiganiro kigufi bagiranye n’Umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “aba batagatifu ni urugero kuri njyewe ndetse no ku bandi. Kubw’ ubutwari mbakuraho natwe dukwiriye gukora ni ukuba intangarugero. Nk’aba-orthodox tukatabira abandi ndetse tugafashanya, muri rusange tukagira urukundo no kubatari aba-orthodox.”

Undi ati: “ Muri Kiliziya ya Orthodox uyu munsi tuwufata nk’umunsi mukuru w’abatubanjirije b’abakurambere tugenderaho mu batagatifu, ari nabo barinzi ba Kiliziya bitiriwe iyi Diyosezi ya hano I Rwamagana. Twemera yuko baduhagarariye nk’intumwa zatoranyijwe mu zindi.”

Kiriziya ya Orthodox mu Rwanda ifite ikicaro gikuru mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba, yitiriwe abatagatifu Paul na Petero. Umunsi w’aba batagatifu wijihirijwe muri iyi kiliziya, ukaba wahuriranye no kwimika Padiri Bakebura Rabani wahawe izina rya Dikoni nectarios kaziba.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/iHue-tF0FkM" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>@ Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana.

 Jul 2, 2023 - 13:57