Musanze:Abibwe hafi miliyoni 17 bari bizigamye barasaba leta ubufasha.

Abarenga 290 bari bibumbiye mu tsinda ‘Twitezimbere‘ ryo kwizigamira amafaranga barasaba Leta kubafasha gushaka uwari umubitsi wabo watorokanye asaga miriyoni 17 z’amafaranga y’U Rwanda bageze igihe cyo kugabana. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga bwabimenye ibw’iki kibazo kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego, hari ubufasha buri guha aba baturage.

kwamamaza

Abaturage bari bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Twitezimbere’ ryakoreraga mu kagali ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze bavuga ko bwakeye bakamenya amakuru yuko umubitsi wabo yatorokanye amafaranga yose bari bari barizigamye.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “Ibihumbi bibiri bya buri cyumweru, ubwo ku mwaka nari kuzabona 120 000Frw nkagura nk’agasinde nkagahinga, ngatanga mituweli nuko utundi [dufaranga] nkaduhahira abana banjye, none n’abuzukuru banjye bari kumbona ngo utumariye iki Kaka.”

Undi ati: “ Twarakotezaga tukagabana neza nuko tukarya Noheli n’Ubunani neza ariko ubu ntabwo tuzi uko turabaho. Nakotezaga ibihumbi 10 bya buri cyumweru, ubwo naringejejeyo ibihumbi 520!”

“ uyu mugabo yatubabaje, araduhemukiye!...”

 Bamwe bavuga ko bari barizigamye ayo kwifashisha mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, mugihe hari n’abavuga ko ayo mafaranga yari izingiro ry’iterambere ryabo.

Aba bose basaba ko inzego bireba kubafasha gushakisha uwari umubitsi wabo wabatwaye hafi miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe yagize ati:inzego z’ubuyobozi turazisaba zidufashe badushakire uwo muntu watorokanye ayo mafaranga kugira ngo natwe turebe ko twabona iminsi mikuru.”

Undi ati: “ hano ducitse intege, tubuze n’ubwajya mu rugo. Ubu twicaye kuri Rwebeya.”

Ramuli Janver; Umuyobozi w’akarere ka Musanze, yemeza ko iki kibazo bakizi kandi bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo bafashe aba baturage.

 Ati: “Mubyo bari bagambiriye harimo nuko kwishyura mituweli, rero bendaga kurasa ku ntego muri uku kwezi kwa 12. Ntabwo tuzi uko byamugendekeye, uko uwo mutima wamujemo kuko ubundi yabafashaga bikagenda neza.”

“ Ubu nibwo twamenye ko yagiye kuri compte akabikuza ayo mafaranga agera kuri miliyoni 17, ubu iperereza rirakomeje, habe hashakwe aho aherereye kugira ngo turebe ko yagaragara uwo mutungo ugaruzwe ndetse nawe abazwe ibyo yakoze.”

 Kugeza ubu ntiharamenyekana irengero ry’uwatwaye amafaranga y’itsinda ‘Twitezimbere’. Icyakora bamwe mu banyamuryango baryo basaba ko mugihe haboneka ibimenyetso byose, imwe mu mitungo ye yagurishwa bakishurwa.

Gusa ubuyobozi bw'akarere  ka Musanze buvuga ko hazakurikizwa amategeko yose uko yakabaye, ndetse bukabashishikiriza kwizigamira mu bigo by’imari bizwi mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibyo.

@Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

 Dec 13, 2022 - 11:10