MUSANZE:Abakorera n’abivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwaza barinubira inyubako zacyo zishaje cyane

Abakorera n’abagana ku kigo nderabuzima cya Rwaza barinubira ko harubwo abarwayi bavirwa n’imvura cyangwa umuriro wagenda ku manywa bigatuma akazi kabo gahagarara kubera inyubako zacyo zashaje cyane. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko buzi iki kibazo ariko bwabanje kubaka aho ababyeyi babyarira.

kwamamaza

Uretse abarwarira mu kigo nderabuzima cya Rwaza cyo mu murenge wa Rwaza wa karere ka Musanze, hamwe n’abarwaza babo bavuga ko kubera izi nyubako zishaje cyane bitera ikibazo abaharwariye mubihe bitandukanye.

Umwe yagize ati: “nonese ubu sinari ngiye ariko ndavuze nti ‘ntabwo nshoboye kunyagirwa kuko nubundi narwara nkagaruka hano’.”

Undi mubyeyi ati:“parafo zaraboze! Inzugi n’amadirishya…dore n’ibi byagiye biramanuka! Impamvu batabyitaho ni uko ari mu cyaro ariko naho bahasirimuye haryoha.”

“sima irameneka. Umuntu uturutse hanze ntabwo yabibona kuko abona hasa n’ahari kuba umwanda kandi turi ku kigo nderabuzima. Umuyobozi uturutse ahandi yabona ko ikigo nderabuzima nta suku.”

Ibi kandi bishimangirwa n’abakorera muri iki kigo nderabuzima barimo abaforomo n’ababyaza. Banavuga ko iyo umuriro w’amashanyarazi ugiye akazi gahagarara kuko haba hatakibona bitewe nuko imyubakire ari iya kera cyane.

Umwe yagize ati: “impamvu bibangama ni uko ari inyubako ya kera. N’iyo ufunguye idirishya, inyuma yaho haba hari ikindi cyumba ntabwo wavuga ngo urabona urumuri rumurika kugira ngo umuntu abone uko areba. Kubera ko haba hijimye kandi abarwayi nabo bababaye, nkoresha telefoni kugira ngo ndebe ko wagaruka abarwayi badasubiye inyuma, barembye.”

UWIMANA Mary Estora; uyobora iki kigo nderabuzima cya Rwaza, avuga ko kuba izi nyubako zishaje bigira ingaruka ku migendekere y’akazi.

Ati:“turi muri risk kuko zirashaje, yego ariko hari igihe imvura igwa tukagira ngo ziratugwaho. Kuko murabona ko ni no ku manywa, ubu ntizigaragara. Ducana amatara kuva mu gitondo kugeza ejo mu gitondo! Ntabwo tuzimya.”

Basaba ko iki kigo nderabuzima cyavugururwa, imyubakire yaho igasa n’iyo ahandi mu gihugu.

Umwe ati: “Ari ibishobotse mwadukorera ubuvugizi nuko natwe tukubakirwa inyubako zijyanye n’igihe.”

Icyakora Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, KAYIRANGA Theobald, avuga ko iki kibazo bakizi kandi batangiye kuhubaka inzu y’ababyeyi. Ariko uko ubushobozi buzaboneka, n’izindi nyubako zikazakurikiraho.

Ati: “inyubako iri I Rwaza irashaje. Yego nibyo koko turabizi ko centre de santé yubatswe kera. Twahereye ku kuba hari umufatanyabikorwa cyangwa umushoramari uri kuhubaka maternite. Ni umufatanyabikorwa w’Umutaliyani ku bufatanye na Minisante kuburyo dutekereza ko biri gukorwa.”

Iki kigo nderabuzima cya Rwaza cyivurizwaho n’abagera ku bihumbi 19 batuye muri uyu murenge ndetse n’indi bihana imbibi. Inyubako zacyo zubatswe muri 1965 ndetse kuva cyubakwa nta yandi mavugururra kirakorerwa. Mu bigaragara, inyubako zacyo ni ngufi cyane kuburyo n’ iyo nta matara  yakamo haba hari umwijima uhagarika akazi.

Nsho iyo  imvura iguye, haba hari aharikuva, nkuko bigaragara mu mashusho y’iyi nkuru.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -I Rwaza mu karere ka Musanze.

 Dec 18, 2024 - 09:41