Musanze: Urubyiruko rwasabwe gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yasabye urubyiruko gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda n’ubutwari bwo gukunda igihugu. ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ibikorwa bibanziriza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse no kumenyekanisha ibyo bikorwa byo Kwibuka.

kwamamaza

Ubwo hatangizwaga ibikorwa bibanziriza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda no kumenyekanisha  ibikorwa byo Kwibuka  hibandwa ku Kwigisha urubyiruko ingaruka z’amahitamo, indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda ukunda igihugu cye byashingiweho muri ibyo biganiro. Ibyo byose byari bikubiye mu nsaganyamatsiko igira iti ‘RUBYIRUKO MENYA AMATEKA YAWE’.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze igihugu, Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubiruko gukomera ku bumwe.

Yagize ati: “bakomeze uruhare mu iterambere, mu kurinda igihugu, mu kwiga , mu kugira ubumenyi kugira ngo babashe kwiteza imbere ubwabo. Ikindi nanone bagire uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda nyarwo n’isura bafite, bagire uruhare mu gukomeza mu kucyubaka. Nibyo tubasaba kuko u Rwanda ni urwabo, nibo bagomba gukomeza kurwubaka no kuruteza imbere, no kurinda ko abo banzi barwo bakomeza kugaragaza isura mbi baba benshi.”

Urubyiruko rurenga 500 nirwo rwari rwitabiriye ibigabiro ku mateka yaranze igihugu. Nyuma y’imyaka 30, urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda, ni rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Abari bitabiriye ibi biganiro, bavuga ko birushijeho gutuma bamenya amateka y’ukuri y’igihugu.

Umwe yagize ati: “Amateka ntabwo twayabayemo ariko igihe nk’iki aba ari igihe cyiza cyo kugira ngo twebwe nk’urubyiruko tuyumve, tuyabwirwe n’abayabayemo, tuyaganirizwe. Urugero nk’uyu munsi twaganirijwe n’umurinzi w’igihango, twumvishe umurage wamuranze kugira ngo abashe kurokora abatutsi.”

Undi yagize ati: “ iki kiganiro kiratwigisha uruhare rw’urubyiruko mu gukumira ingengabitekerezo ya jenoside n’uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abapfobya amateka yacu nk’abanyarwanda. Uko tugiye kubigenza."

Ibi biganiro kandi byari bigamije no gukangurira abanyarwanda kuzirikana no gukangurirwa kuzitabira  ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizatangira ku ya 7 Mata (04)2024.

Ibi biganiro byabereye mu mu karere ka Musanze ko mu ntara y’Amajyaryaruguru y’igihugu, Mugabowagahunde Maurice; Umuyobozi w’iy’intara, yasabye urubyiruko gukomeza kurangwa n’ubumwe.

Yagize ati: “inyigisho muza gukura aha, rubyiruko ndifuza ko zazabafasha guhangana n’abasebya igihugu cyacu, kuzasangiza inyigisho mukura hano bagenzi babo kugira ngo twese dufatanyije twiyubakire uru Rwanda twifuza.”

Hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe. Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, hari byinshi byakozwe, ku ikubitiro ku kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kugarura umutekano, kwita ku nkomere mu barokotse Jenoside, gucyura impunzi zirimo izateshejwe igihugu mu myaka ya 1959 ndetse n’izari zahunze mu mwaka wa 1994, ndetse n’ibindi….

@Emanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze.

 Feb 13, 2024 - 11:16