Musanze: Umusaza ukekwa ho gusambanya umwana w'imyaka 11 yatawe muri yombi

Abaturanyi n'umuryango w'umwana w'imyaka 11 bivugwa ko yasambanyijwe n'umugabo w’imyaka 53 barasaba ko hatangwa ubutabera, kuko ngo yamukoreye ihohoterwa rikabije. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ukekwa ho icyaha yatawe muri yombi, mu gihe umwana yajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo yitabweho

kwamamaza

Ababonye Evelyne (izina twamwise) bwa mbere bavuga ko atashoboraga gutambuka kubera ibikomere, ndetse bamwe bahise bamufata mu maboko.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star ati: "Umwana mureba nabonaga yarize. Ubwo bamuhagurukije ngo 'Haguruka tugende', mbona ntashobora no kugenda. Mpita nongera nikubita hasi. Nasanze umwana bamwicaje ari kumwe n’abantu benshi."

NIYONZIMA Cyprien, umugabo w’imyaka 53 utuye mu mudugudu wa Nyagasenyi, Umurenge wa Kinigi, ni we ucumbikiye umuryango wa Nadine, umubyeyi wa Evelyne. Abaturanyi n’umuryango w’uyu mwana bavuga ko ari we wamuhohoteye.

Umwe mu baturage yagize ati: "Turababaye, tubabajwe n’uriya mudamu! Ababaje kubera ko umugabo we yagiye guhohotera uruhinja kandi amufite. Uzi gusiga ibiryo, ukajya kurya ibitaraguhaza?!"

Undi ati: "Bakimara kubimbwira, igikoma narindi kunywa cyahise kinanira, ikinya cyaturutse mu maguru kirazamuka. Aha hari umwana, uriya yazaga mu rugo bakaganira. Nahise mubwira nti uziko (Evelyne) bamufashe ku ngufu?! Aratabaza!"

Evelyne ubwe yavuze uko byamugendekeye.

Yagize ati: "Narindi kunywa igikoma mu nzu, umugabo araza, ngiye kuvuza induru ahita amfunga umunwa, ahita anterura anjyana mu buriri bwanjye, ahita andyamaho, arambwira ngo sinzabivuge. Yarankomerekeje nkajya ndamubwira ngo mvaho, akanga."

Abaturage basaba ko uyu mwana yahabwa ubutabera, uwabikoze akabibazwa.

Umwe yagize ati: "Abantu bafata abana ku ngufu baba... ikindi yabikoze abigambiriye. Njyewe ndasaba ko bamuhana bihanukiriye ku buryo n’undi watekereza gufata umwana yarebera ho."

Hari n'abasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukekwa na we niba arengana, arenganurwe.

Umwe yagize ati: "Umubyeyi ni nk’undi, bakurikirane uwo mugabo n’uwo mwana, nibimufata bamuhane bikwiriye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Gahunzire Landourd, yabwiye Isango Star ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi ndetse yashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo hatangwe ubutabera.

Yagize ati: "Mu Murenge wa Kinigi habonetsemo icyaha cyo gusambanya umwana ku gahato, cyakozwe n’umugabo witwa Cyprien. Twabimenye mu ma saa yine, nyuma yo kubimenya hari icyo tugomba gukora nk’ubuyobozi bw’ibanze, ni ugukurikirana uwakoze icyaha."

Mu gihe Isango Star yasoje gutunganya iyi nkuru, umwana yari akirwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ahakorera Isange One Stop Center, naho uao mugabo ukekwa ho kumusambanya yari amaze kujyanwaa kugira ngo bapimwe.

Uyu mwana w’imyaka 11 yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, mu gihe ukekwaho kumusambanya ari umugabo wubatse w’imyaka 53.

@Emmanuel BIZIMANA / Isango Star – Musanze

 Jul 1, 2025 - 08:19