
Musanze: Umuryango wa Twizerimana urasaba ubutabera nyuma y’urupfu rwe rwatewe no gukubitwa n’amabandi
May 23, 2025 - 13:29
Umuryango wa Twizerimana Anicet, wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, urasaba ubutabera nyuma y’urupfu rwe rwatewe no gukubitwa n’agatsiko k’abagizi ba nabi bikamuviramo gupfa.
kwamamaza
Twizerimana yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye bakamumena impyiko, nk’uko bivugwa n’umuryango we. Abamukubise banamutwaye amafaranga n’ibindi byose yari afite, bamusiga yambaye ubusa.
Umuryango we uvuga ko mbere y’uko yitaba Imana, Twizerimana yababwiye ko yatezwe n’abantu atamenye ubwo yavaga mu kabari ko mu Gashangiro.
Umwe mu bo mu muryango we yagize ati: “Nta rindi jambo yakoreshaga; yavugaga ngo ‘nakubitiwe n’amabandi muri kaburimbo’. Yaje yambaye mayo n’agasengeri.”

Undi yongeyeho ati: “Namukozeho arataka, ambwira ngo ‘maman, reba hano’—ni ho bamuteraguye imigeri, hari inkovu.”
Bamujyanye kwa muganga, aho bivugwa ko babwiwe n'abaganga ko yaviriyemo imbere mu nda, ibi bikaba aribyo byamuviriyemo urupfu.
Umuryango wa Nyakwigendera urasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abamugiriye nabi.
Umwe mu bo mu muryango yagize ati: “Abayobozi badufasha gukurikirana iperereza ry’aho mu Gashangiro, ahantu yanywereye, aho yahamagariye umumotari akamukura, niba ari ahantu urenze kuri dodane.”

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yemeza ko iperereza ryatangiye kandi ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita Twizerimana yamaze gutabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Isango Star ati: “Amakuru y’urupfu rwa Twizerimana twayamenye nk’uko byemezwa n’umuryango we. Polisi yatangiye iperereza, hafashwe umwe mu bakekwaho gukubita Nyakwigendera. Uwo muntu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkotsi, abandi baracyashakishwa.”
Twizerimana Anicet wari utuye mu Murenge wa Muko, yakoraga imirimo y’ubwubatsi. Yateze n'amabandi avuye mu mirimo yo kubaka mu Murenge wa Cyuve, ariko yaguye iwe mu Muko. Yitabye Imana asize umugore n’abana batatu.

@Emmanuel BIZIMANA / Isango Star – Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr

