Musanze - Rwaza: Hari ababyeyi binubira gukora urugendo rurerure bajya gukingiza abana

Ababyeyi bo mu kagari ka Musezero barinubira kugenda ibirometoro 20 bagiye gukingiza abana nyamara hari uburyo buba bwarateganyijwe bwo kubasanga ku ivuriro ribegereye bubakiwe.

kwamamaza

Bamwe muri aba babyeyi bo mu bice bitandukanye biganjemo abaturuka mu kagari ka Musezero mu murenge wa Rwaza w'akarere ka Musanze bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwaza, aba babyeyi kandi barinubira ko bakora urugendo rw’ibirometero 20 bajya kuri iki kigo nderabuzima harimo n'ababyaye.

Umwe ati "ni imbogamizi zikomeye cyane, umubyeyi wabyaye icyo bisaba ni ukugirango dushake abagabo b'abahetsi bamuheke bamugeze kwa muganga, biratuvuna cyane kubera imisozi irimo, urugendo ni rurerure, uwadufasha akaduha abaganga bakadufasha".     

Ubusanzwe abaganga bajyaga babasanga aho baherereye ku mavuriro abegereye mu rwego rwo kuborohereza urugendo no kubegereza iyo serivise kuko babaga babyaye baba badashoboye gukora urugendo rurerure ariko ngo ntibigikorwa.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rwaza buvuga ko hari uburyo bwateganyijwe bwo korohereza ababyeyi babasanga aho bari bwitwa Strategie Avancée kandi ko bugikora ahubwo ko abaza baba batabizi nkuko umuyobozi w'iki kigo nderabuzima Uwimana Marry Espa abisobanura.

Ati "gahunda yo kubasanga iwabo mu midugudu irahari, hari umukozi ubishinzwe basangayo". 

Nubwo bivugwa ko abajyanama b'ubuzima aribo baba bafite amakuru igisa n’iyobera nuko n'aba bajyanama b'ubuzima bemeza ko ntabyo bazi ahubwo ko abarwayi babazana aha.

Uwimana Marry Espa uyobora iki kigo nderabuzima, akomeza avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga kugirango bose babimenye.

Ati "turongera dukore ubukangurambaga cyane cyane mu nteko z'abaturage, turongera tuganirize abajyanama b'ubuzima".  

Biteganyijwe ko ubusanzwe urukingo rw’amezi 15 n’amezi 9 baza kurufatira ku kigo nderabuzima cya Rwaza, naho abana bato cyane ngo biba biteganyijwe ko Abaforomo babasanga hafi yaho batuye kandi abajyayo bakaba barashyiriweho iby'ingenzi n’uburyo buborohereza kubageraho.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Rwaza Musanze

 Nov 29, 2024 - 10:05