Musanze: nubwo bashegeshwe n’ibikomere barishimira imibereho yabo mu myaka 30

Abarokotse Jeneside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 batujwe mu mudugudu wa Susa, uhererereye mu murenge wa Muhoza, baravuga ko nubwo bashegeshwe n'ibikomere bya Jenoside bishimira imibereho yabo mu rugendo rw'imyaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe. Ubuyobozi bw'uyu murenge buvuga ko bukomeje ibikorwa byo kuba hafi abarokotse, bukibutsa abantu kubaba hafi muri ibi bihe.

kwamamaza

NYINAWANKINDI Savele ni umwe mu barokoye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata (04) 1994, muri Rukumbeli yo mu karere ka Ngoma. Avuga ko bibuka amateka yo kurokoka kwabo muri Jenoside nk'ibyabaye ejo.

Mu kiganiro n’Isango Star, NYINAWANKINDI yagize ati:“iyo ibi bihe by’icyunamo bije twumva byarabaye ejo hashize kuko akantu ku kandi karongera kakagaruka.”

“ ni ukuvuga ngo ngikubita amaso Papa nibwo bwa mbere narimbonye umuntu wapfuye kandi yishwe urwo rupfu. Bari bafite uburyo batemamo! Batemaga ku bitsi, mu mutwe no mu irugu inyuma ku buryo umutwe wahita ureguka imbere. Ni uko bari bamutemye!”

Mugenzi we UMUTONI Angelique warokokeye mu cyakoze ari komine Kigombe [ubu hahindutse mukarere ka Musanze], avuga ko “twagiye tugenda tugahunga, abaturanyi bakaduhisha, rimwe na rimwe tukajya kurara mu mashyamba, mu bihuru.”

Aba bombi batujwe mu mudugudu w'ubumwe n'ubwiyunge wa Susa uherere ye mu karera ka Musanze. Nubwo iyo uganira nabo, ibikomere by'amateka  ntibibura kubanyura mu maso. Gusa bavuga ko urugendo rw'imyaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, bashimira bikomeye Inkotanyi kandi ko bakomeje gutwaza.

Umutoni , ati: “ ntabwo byakunze ko nshobora kwiga kuko byarananiye  kubera ko natekerezaga byinshi ariko nkagira ba Masenge bakagerageza kumfasha. Nyuma naje gukura.”

NYINAWANKINDI, ati: “imibereho yacu nta kibazo kuko naje gukura ariko bigoranye kuko najyaga ngira ibibazo nkajya kwa muganga nuko bakantera inshinge. Uyu munsi turishimira iterambere tugezeho, dufite amahoro, umutekano, dufite umubyeyi wacu Paul Kagame uhora atwibuka.”

“ twebwe tubifata kaho twongeye kuvuka bundi bushya kuko kuvuka kwacu kw’ababyeyi kwari kwarangiye. Rero ubona Inkotanyi n’abari bazirongoye imbere, barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turi mu biganza byabo uyu munsi kuko ubuzima dufite uyu munsi nibo tubukesha.”

MANZI J. Pierre; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhoza  ubarizwamo uyu mudugudu, avuga ko bakomeje ibikorwa biteza imbere abakotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Asaba kandi abantu kwegera abarokotse bakababa hafi muri ibi bihe.

Ati: “ni ukubitaho cyane kuko baba bibuka ibikomere byose bahuye nabyo. Iki gihe birongera bikaba bishya kuri bo, ni ngombwa ko dukomeza kubaba hafi, tukabahumuriza ko bafite igihugu, bafite ubuyobozi bwiza bubababa hafi. Ariko ni ngombwa kwegera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.”

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, batujwe hirya no hino mu mu midugudu, ubu ubuzima burakomeje ababonye aho baba nabo bakomeje ibikorwa bibateza imbere n'imiryango yabo.

Bagerageza kandi kwibuka biyubaka ndetse baharanira ibikorwa bibahuza n'ubutwali nk'igahango bagiranye n'inkotanyi.

Ubu, MUKANKINDI wari ufite imyaka 16 y’amavuko ubwo jenoside yabaga , mubana bane yabyaye afitemo umwe wagiye mu gisirikare cy'u Rwanda mu buryo bwo guziba icyuho cy'inkotanyi zamenye amaraso zibarokora.

Ati: “naravugaga ngo ningira umwana, byibuze azajya mu cyimbo cy’abaturokoye bamaze kugera muza bukuru cyangwa baba batakiriho.”

@Emmanuel  BIZIMANA /Isango Star –Musanze.

 Apr 10, 2024 - 15:37