
Musanze-Kinigi: Umugabo yishe umugore we nyuma yo kumuhusha inyundo kenshi
Jun 27, 2025 - 09:01
Umugabo witwa Mugiraneza Jean Pierre w'imyaka 39 biravugwa ko yishe umugore bashakanye akishikiriza ikigo cya Gisirikare kiri hafi aho. Ni nyuma y'amezi 8 agerageza gukubita Nyakwigendera inyundo ariko akamuhusha.
kwamamaza
Abaturanyi b'umuryango wa Jean Pierre Mugiraneza mu kagari ka Nyonirima barimo nabo mu muryango wa Nyakwigendera Valantine, bavuga ko ariwe wababwiye ngo bajye kumureba aho amusize mu nzu maze we yishikiriza ikigo cya Girisirikare kiri hafi aho.
Umwe muri bo yagize ati:" Nasanze amaraso yamwuzuye nuko ati 'mpuye n'umukwe wawe ari kwiruka aravuga ngo agiye mu gisirikare, ngo umukobwa wawe yapfuye!' Ubwo nasohoreye hano mu nzu, nsanga koko aryamye."
Undi ati:" Ndavuga nti 'reka da! Nagize ubwoba mpamagara madamu nti 'musaza waws ko ampamagaye ngo Mahoro arapfuye, Mahoro yishwe n'iki ko ejo yari muzima, na mukanya twari kumwe ampaye n'akayoga.' Aravuga ati 'ni umugabo umwishe'. Ndavuga nti' uriya mugabo amwishe ate?"
Bavuga ko ubusanzwe uyu muryango wabanaga muri ayo makimbirane, ndetse nta gihe kinini gishize Mugiraneza ashatse gukubita Nyakwigengera Valantine inyundo ariko akamuhushya.
Umwe ati:" Ngo yaragiye kumukubita ishoka ajya mu kizitiro! Barongera baravuga ngo yamuteye umugeri."

Undi ati:"Yari umunyamahane pe ijana ku ijana! Maze kwishyura 300 000 aho mviriye muri gereza! Isomo mbonye ni uko menye amakimbirane ari kuvamo urupfu."
Gahunzire Landuard uyobora umurenge wa Kinigi yahamirije Isango Star aya makuru. Yasabye abaturage kwirinda guhishira amakimbirane nk'ayo yavamo n'urupfu.
Yagize ati:"Twabimenye ariko mu by'ukuri ntabwo turamenya ngo umubyeyi witabye Imana yazize iki? Kubera y'uko biracyari mu iperereza. Icyo dukora nk'ubuyobozi bw'ibanze ni ukuba hafi umuryango, kubahumuriza, no gufatanya mu zindi gahunda ziri bukurikireho."
Abaturage barasaba ko mugihe icyaha cyahama Mugiraneza, yahanwa by'intangarugero kugira ngo Nyakwigendera abone ubutabera bunoze.
Umuturage umwe ati:" Uwamahoro Valantine aramutse yishwe n'umugabo we, mu butabera bamukatira igifungo cya burundu, biramutse bimuhamye."
Nyuma yo kwishikiriza ikigo cya Gisirikare baturanye, Mugiraneza yashikirijwe polisi station ya Kinigi. Ni mugihe Nyakwigendera Valantine bashakanye, umubiri we wajyanwe gusuzumwa kugira ngo hatangwe ubutabera bunoze.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


