Musanze: Nyuma yuko havuzwe inyamaswa mu baturage ubu baratekanye

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru buravuga ko bwahagurukiye gushaka inyamaswa y’igitera yari yaje mu baturage. Bubizeza ko umutekano wabo urinzwe neza, kandi ko iyo nyamaswa ntayo ikirimo. Nyuma y’uko bamwe mu batuye mu bice byegeranye n’ibirunga bagaragaje ko bari bahangayikishijwe n’iyo nyamaswa bavugaga ko yibasira abagore n’abakobwa. Icyakora abaturage babwiye Isango Star ko ubu ntacyo bacyikanga.

kwamamaza

Tariki 15 z’uku kwezi kwa Kamena (06) 2023, nibwo umunyamakuru w’Isango Star yari yasuye abatuye mu bice byo mu mizi y’ibirunga, bamusanganiza amakuru y’inyamaswa batamenye iyo yaturutse yari yabajemo, ihungabanya umutekano wabo.

Ubwo umunyamakuru yasubiraga muri ibyo bice, yasanze ibintu byarahindutse, ubwoba bwarashize, umuturage umwe ufite ibikomere n’imvune yatewe no guhunga iyo nyamaswa nabyo biri gukira, ndetse abasha gukandagira agatambuka.

Mu kiganiro gito bagiranye, yagize ati: “ nta bwoba mfite kuko nta kibazo gihari. Abayobozi b’inzego zibanze n’abashinzwe umutekano, nta kibazo ubu igitera cyaragiye.”

Ku wa kane, ku ya 22 Kamena (06) 2023, umwuka  wo mu gace kwavugwagamo iyo nyamaswa wari umeze neza, abayivugaga batarayibona  ikarushaho kubakanga, nabo baratekanye.

Umwe yagize ati: “ubu umwuka uhari ni amahoro nta kibazo. Igitera cyaraje gitera abantu ubwoba ariko cyaragiye. Ikiruseho ni uko abayobozi b’inzego z’umutekano, polisi n’abasilikari baje kuduhumuriza. Ubu muri Cya nturo ni amahoro, ivy’igitera byaragiye.”

Undi ati: “ ubuyobozi bwaragishatse burakibura, nta gitera gihari…. Ntacyo duheruka kumva….”

Superintendent of Police (SPAlex Ndayisenga; ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, avuga ko polisi nayo yashize imbaraga mu gushakisha iyi nyamaswa.

Asaba abaturage gukomeza gutekana, bakirinda abababwira andi makuru kur’iyo badafite neza kuko umutekano wabo urinzwe neza.

Yagize ati: “ibyavuzwe kuri iriya nyamaswa y’igitera yagaragaye mu baturage, dushingiye ku makuru abaturage baduhaye ni uko koko yaragaraye ariko nta muturage yigeze ihohotera nkuko byari byavuzwe. Ndetse twakomeje gushakisha kugira ngo turebe ko tuyibona ariko icya garagaye ni uko iyo nyamaswa yasubiye mu ishyamba ryari….”

“ikintu twababwira ni uko bakwiye kwirinda impamba , umutekano w’inyamaswa ziba muri pariki y’ibirunga kandi irarinzwe. Gusa nababwira ko nta kubazo bakwiye kugira kuko umutekano urahari.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko uretse abakomeretse kubera iyi nyamaswa, ntawe yigeze yica kuko babivuga.

Uretse kuba nta muntu wahitanywe n’iyi nyamaswa, Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze butangaza ko hari abo yakomerekeje gusa, kandi uwakomeretse ayihunga kimwe n’abafite imyaka yagije, nk’ibisanzwe bakwiye kuzuza ibisabwa kugira ngo bishyurwe n’ikigenga kibishizwe.

Umuyobozi yagize ati: “yahereye mur’uyu  murenge wa Musanze, no mu Kinigi yavuzweho ko yahageze. Aho yaherukaga rero ni hano mu murenge wa Muhoza.”

“ rero uyu munsi wa none ntabwo tuzi aho iherereye ariko yaragaragaye, abaturage bamwe bagiye bayibona bagatanga amakuru ndetse bamwe bakagira n’ubwoba, cyane cyane ibyagiye bivugwa bikurikira uko kugaragara kwayo, bimwe bitari byo, byinshi by’inkuru z’impuha. Ariko ntibyabujije gutera ubwoba mu baturage bamwe na bamwe.”

“ icyo navuga uyu munsi ni uko hagiye gushira nk’icyumweru itongeye kugaragara. Ntituzi niba ikiri mu karere ka Musanze , cyangwa yarambutse yaragiye ahandi!”

 Amakuru avuga ko iyi nyamasawa yagaragaye bwa mbere mu baturage ku itariki 12 Kamena(06) 2023. Kuva ubwo, hashyizwe imbaraga mu kuyishakisha, ubu iminsi imaze kurenga itanu nta nkuru yayo.

Icyakora inzego z’umutekano zivuga ko ziteguye kuyifata igihe yakongera kugaragara maze igasubizwa mu ishyamba nk’uko amategeko abiteganya.

   @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Musanze.

 Jun 23, 2023 - 09:31