MUSANZE: Guturana n’urugomero rw’amashanyarazi ntibyabujije iterambere ryabo kudindizwa n’icuraburindi

Abaturage bo mu murenge wa Rwaza baturanye n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya kabiri baravuga ko aribo basigaye hagati nta muriro bagira ndetse byanadindije iterambere ryabo. Icyakora Ubuyobozi bw’ishami ry’ikigo gishinzwe ingufu, REG, mu karere ka Musanze buvuga ko aba baturage bari mu bagiye kugezwaho amashanyarazi vuba.

kwamamaza

Abaturage bo mu mudugudu wa Kabuye, Akagali ka Bumara ko mu murenge wa Rwaza w’akarere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe kirekire baturanye n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya kabiri, ariko rutanga umuriro ahandi  mugihe bo nta muriro bagira. Bavuga ko iyo mimerere idindiza iterambere ryabo.

Umwe mu bahatuye yabwiye Isango Star ko “nta muriro dufite kandi urugomero ruri mu Mudugudu wacu, abana bacu ntibagira aho bigira, ubu ni ukwigira ku dutadowa.”

Undi yunze murye, ati: “turi mu icuraburindi, abana bacu ni ukwigira ku dutadowa ugasanga nta kigenda rwose. Ahubwo abantu bavuye hirya no hino mu bakaritsiye amwe namwe asobanutse baraduseka cyane! Bakibaza bati ‘ kuki imikorere yaha hantu hari urugomero nk’uru rutanga amashanyarazi mu gihugu cyose, habuze n’ipoto imwe ngo bayishinge muri uyu Mudugudu kugira ngo natwe tube ahabona?!”

“ni uguhezwa ku mutungo dufitemo uruhare! Amashanyarazi twarayabuze kandi dufite urugomero hepfo aha, Mukungwa ya kabiri!”

Bashimangira ko mugihe bahabwa umuriro w’amashanyarazi biteguye kuwubyaza umusaruro, bikaba byahindura imibereho mu terambere ndetse n’abanyeshuri babo bakabyungukiramo.

Umwe ati: “abana bacu bakwiga neza bien! Baranatsinda kwanza kandi bakoresha itadowa. Habayeho rero umuriro w’amashanyarazi byaba akarusho. Ikindi, itumanaho ryatworohera. Ubu twese turakenye kubera ko nta muntu uheruka kawunga hano, ni ukujya kugahaha I Musanze! Kandi hano hari abantu bashoboye n’abakire  b’abasaza basobanutse, bazi guhinga bakeza. Nk’ubu nta muriro mfite wa telefoni kandi ngombwa kujya ku kazi gukora uburinzi hariya hakurya ku rugomero!”

Aba baturage bifuza ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi kugira ngo bave mu bwigunge no muri ryo curaburindi bamazemo igihe kitari gito, kandi baturanye n’urugomero rw’amashanyarazi.

Umwe ati: “rwose mutuvuganire tubashe kubona umuriro, abana bacu babashe kwiga.”

Undi ati: “turabatumye mubabwire ko icyo babuze mu Murenge wa Rwaza, nabwo ni agace kamwe, cyane muri Bumara kandi urugomero ruri iwabo.”

“mutuvuganire natwe tubashe kubona umuriro, tubashe kubona iterambere.”

Iruhande rw’ibi, MUNYANZIZA Jasson; umuyobozi w’ishami ry’ikigo gishinzwe ingufu, REG, mu karere ka Musanze, avuga ko aba baturage bari mubagiye kugezwaho umuriro vuba.

Avuga ko biri muri gahunda y’umushinga mugari batangiye wo kugeza amashanyarazi ku baturage benshi mu bice by’aka karere.

Ati: “ ikintu turi gukora cyane turi gucanira hafi ibihumbi 29 by’abaturage, tugendeye no muri gahunda yo kugira ngo buri wese acane. Amashanyarazi dutanga burya aba mu byiciro bibiri. Habaho rero gutandukanya amasite, aho iyo miyoboro igenda itangwa bijyanye na plan, noneho ukagenda umenya ngo ubundi aha ngaha wazajya he?”

“Ntabwo ari REG gusa ibiteganya, ahubwo ni ubuyobozi bw’inzego zibanze bwo muri ako gace, cyane ko aribwo bukurikirana ubuzima bw’abaturage umunsi ku munsi. Turafatanya tukagenda tumenya aha ngaha muri iyi myaka haraba hari ubuhe buryo bwo gucanira. Abo ngabo nabo ntabwo basigaye kuko Musanze yose nta gice na kimwe kidafite plan yo kuhacanira kandi bitarenze 2024 nkuko umuyobozi mukuru w’Igihugu yabyemereye abaturage.”

Aba baturage bavuga ko bameze igihe kitari gito baturanye n’uru rugomero rw’umuriro w’amashanyarazi ari nako rutanga umuriro hirya no hino mu bice bitandukanye. Gusa babona ko basa nabirengagijwe nk’abaturanye n’urugomero, kuko yigira ahandi nuko bo bagasigara hagati aho mu icuraburindi.

@Emmanuel BIZIMANA /ISANGO Star- Musanze.

 Jan 10, 2024 - 13:04