Musanze-Byangabo: Buhagarika ku bikuta by’isoko kubera ko ubwiherero bufunzwe!

Abarema n’abakorera mu isoko rya byangabo riherereye mu murenge wa Busogo bihagarika ku bikuta by'isoko kubera ko ubwiherero buba bufunzwe. Imugihe ubuyobozi w'umurenge wa Busogo buvuga ko bugiye kwihutira gukemura iki kibazo.

kwamamaza

Iyo ugeze mu isoko rya Byangabo uhasanga urujya n’uruza rw’abantu, akenshi ruba kuwa kabiri no kuwa gatanu ku minsi iri soko riremeraho. Uretse ubucuruzi busanzwe, usanga mur’iri soko higanje n’amazu acururizwamo amafunguro n’ibinyobwa.

Gusa usanga bamwe bihagarika aho babonye n’abandi baza kwiyaranja ku bikuta by’isoko kandi muhagararanye rwose ubona ntacyo bikanga. Iyo uganiriye nabo ku mpamvu ibibatera, bose bahuriza kukuba ubwiherero bwaho buhora bufunzwe.

Umwe yagize ati: “hahoraho ingufuri! Dore ng’iyi ingufuri, izi towalete [toilet] hari abantu nka 1800 baba bihagarika bose bahagaze. Noneho kubera kubyigana bananirwa bamwe bakanyara mu muhanda, abandi imbere ya turiya tubari.”

Undi yagize ati: “uravuga ngo nihagarika ku gasozi, nonese ubu wavuga ngo ni ubwiherero urabona bari kwihagarika he?! Namwe mwahageze mwahabonye…”

“ ubundi ubu bwiherero ni ubwiherero rusange, twaje gutungurwa dusanga bufunze… ntabwo wakwinjira ngo witunganye.” “ni ukwiyaranja kuko hari ababa basomye ku gacupa batabona uko ibintu bihagaze! Ibi sibyo muri iki kinyejana….”

Banavuga ko bahagayikishijwe nuko byaba intandaro z'indwara ziterwa n'umwanda, kuko ugize isoni wihagazeho ariwe ujya gusaba ubwiherero mu ngo z’abatuye àho hafi.

Umwe ati: “ nk’uyu mudamu, izi mboga za hano ..nahinze ejo bundi none haruzuye! None ugiye guca uruboga hariya ugasangamo [amazirantoki] yuzuye kandi hano hari ubwiherero rusange, imiryango hafi cumi na…! “

“ingaruka hano, mbere na mbere  nta kwiyubaha. Icyifuzo nk’umuturage nasaba leta ikaba yaduha ubu bwiherero muri iyi santere ya Byangabo kuko nta  bwiherero buri mur’iyi santere.”

NDAYAMBAJE Karima Augustin; Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenga wa Busogo, avuga ko bagiye gusuzuma ikibazo gituma ubwiherero rusange buhora bufunze kugira ngo bihutire kugikemura.

Yagize ati: “kuko niba hari abantu bagana utubari, hakaba hari utubari, ako kabari kagomba kuba gafite toilette. Aariko niba batagira ubwiherero turabikurikirana, ndetse n’icyo  cy’ubwiherero rusange ntabwo nari nkizi, ndaza kukireba menye ikibazo gihari, ubwo icyo turasanga gihari n’igituma zihora zifunze turaza kugisuzuma tugikurikirane zifungurwe.”

Ikizo cy'ubwiherero rusange buke  naho buri bugahora bufunze, ahenshi bahuriza ko biterwa n'ikicungire mibi yabwo kandi buri mu byibanze mubyo muntu akemera mu buzima bwa buri munsi.

Iki gikazo kigaragaye mugihe ahenshi mugihugu hari gahunda yo kubaka ubwiherero ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kwimakasa isuku.

Icyakora hari n’abasanga izo mbaraga zanashirwa mu kubukurikirana kuko akeshi aho bwamaze kubakwa imicungire yabwo mibi ituma badahamya kuri uyo ntego yo kwimakaza isuku.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Byangabo - Musanze.

 Apr 10, 2023 - 14:01