MUSANZE: Baratabariza isoko rishaje rimaze imyaka 8 ryubatswe ritarakoreshwa

Abaturage bo mu kagali ka Rungu ko mu murenge wa Gataraga baravuga ko hashize imyaka umunani bubakiwe isoko ariko kugeza ubu rikaba rishaje ridakorewemo. Ubuyobozi bwAkarere ka Musanze buvuga ko nta makuru bwari bufite kuri iki kibazo ariko bugiye kuyifashisha kugira ngo bufatanye nabaturage nabayobozi mu nzego zibanze bo muri ako gace kugira ngo bashakire hamwe igisubizo cy'ikibazo.

kwamamaza

Mu mwaka w'2017, nibwo mu kagali ka Rungu ko mu murenge wa Gataraga bishimiraga ko bahawe isoko rya kijyambere rishya kandi rijyanye n'igihe.

Abaturage bumvaga ko bagiye kuribyaza umusaruro bakagura ubucuruzi bwo muri ako gace, gusa ibyabaye bihabanye n'ikiriho kuko hashize imyaka 8 iryo soko ryuzuye ariko ntiryigeze rikorerwamo.

bavuga ko ubu ryatangiye gusaza, ibyo bafata nk'igihombo yaba kuri bo nk'abaturage ndetse no kuri Leta.

Umwe yagize ati: " Ni igihombo kuri Leta no ku baturage kuko duhahira mu mabutike kandi baratwubakiye isoko. Cyangwa tukamanuka iriya hepfo mu Byangabo kandi dufite isoko aha! Urumva ni igihombo natwe dufite."

Undi ati: " baje kutwubakira iri soko bari kutubwira ngo abantu bose bari ku dusantere tudasobanutse two hirya no hino barabazamura babazane barikoreremo, mbega babe benshi nuko ribe isoko risobanutse. Ubwo rero ryaruzuye ariko ntabwo bigeze babazana."

"Twarahombye kuko nk'aya mafaranga yari gufasha abatishoboye ariko ubu yapfuye ubusa kuko bari no kuryangiriza kubera ko batarikoreramo. Urabona ko rihise risaza!"

Bamwe mu bagombaga kuza kurikoreramo barimo abacururizaga ku dusoko duto two ku masantere. Ariko kuba bitarakozwe, abaturage bavuga ko byatumye ribura imbaraga.

Gusa hari abifuza ko ubuyobozi bwabishyiramo imbaraga nuko bugakusanya abakorera mu dusoko two ku ruhande, ndetse n'abakorera ku mihanda, bakaza gukorera mur'iri soko rya kijyambere ryatwaye Leta ingengo y'imari  itari nke.

Umwe ati: ".Turasaba ubuyobozi gushyiramo imbaraga, bakangurire abaturage birirwa bacururiza mu mihanga ko bagana iri soko nuko rikaduteza imbere kandi na Leta yaba iri kugaruza ku mafaranga yashoye aha, binyuze mu misoro."

Undi ati: "Turasaba inkunga ngo Leta itube hafi, itwegereze utwo dusoko two ku ruhande nuko turemere aha maze turebe ko ryakora [isoko]."

"wenda nka bariya baba bari hariya hepfo ku kiraro no ku kandi gasantere gatoya baba bari kuremera nko ku nkengero zo ku muhanda, bakabazamura bakabazana hano."

Icyakora umuyobozi w'Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudie,  avuga ko mu mezi abiri amaze ayobora aka karere atigeze amenya iby'iki kibazo.

Avuga ko kukimenya ari intambwe igiye kumufasha gushaka uko afatanya n'ubuyobozi bwibanze bwo mu mudugudu ndetse n'abaturage bakareka uko iki kibazo cyabonerwa nuko iri soko rigakorerwamo.

Ati: "Mbere na mbere, mbanze mbashimire ko muba muduhaye amakuru nkayo. Ubwo byose bizareberwa hamwe kuko hari no guhura n'inzego z'ubuyobozi zihari, abaturage ndetse n'abahagarariye abaturage aho nuko tukamenya tuti niba mwasabye ko ibi bikorwa mubikeneye kuki uyu munsi mutabibyaza umusaruro? Mbese murifuza ko hakorwa iki....abantu bakungurana ibitekerezo kucyakorwa."

Hiryo no hino mu gihugu hakunze kumvikana abaturage basaba Leta ko bakegerezwa ibikorwaremezo, kandi bakanagaragaza ko banyotewe nabyo mu iterembere riziguye.

Gusa ibi bisa n'ibitandukanye n'ibyabaye muri aka Kagali ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga wo wa karere ka Musanze, kuko abahatuye basa n'abitaza amajyambere begerejwe, bakanga kujya mu isoko rya kijyambere bubakiwe, ahubwo bagakorera hanze aho banyagirwa nimvura bakanicwa n'izuba, 

Iki gihonbo kuri Leta na Baturage iba yageneye ingengo yimari yo kubaka ibikorwa bigenerwa abaturage bigasaza bidakoreshejwe icyo byagenewe, hari nabagaragaza ko harubwo biterwa no kunanizwa kwa baturage mu kwisanga mu bikorwaremezo bubakiwe nukuvuga imisoro ihanitse mu soko, nindi bishobora kugora umugenerwabikorwa nubwo hari nabagenerwabikorwa banga kugira uruhare mu gukomeza ibikorwa nkibyo byabukabkiwe bakifuza kubiberamo Ubuntu nyamara byo bisaba ikiguzi.

Hari n'abagaragaza ko hari ubwo biterwa no kunanizwa kw'abaturage mu kwisanga mu bikorwaremezo bubakiwe; ni ukuvuga imisoro ihanitse mu masoko, ndetse n'ibindi bishobora kugora umugenerwabikorwa.

Gusa bitabujije ko hari n'abanga kugira uruhare mu gukomeza ibikorwa nk'ibyo byabubakiwe, bakifuza kubiberamo ubuntu kandi byo bisaba ikiguzi.

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze.

 May 8, 2024 - 14:22