Musanze: Bahitamo kwirarira hasi no hanze kubera ko ibitanda by’ikigo nderabuzima cya Gasiza bishaje.

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gasiza giherereye mu murenge wa Cyuve barinubira ko ibitanda byaho bishaje cyane. Bavuga ko bituma abarwayi bahitamo kwirarira hasi. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi kiri mu byahawe umurongo.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Cyuve biganjemo abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gasiza bavuga ko ibitanda n’amatela byo mur’iki kigo nderabuzima byashaje cyane, bigatuma bamwe mu barwayi bahitamo kwiryamira hasi.

Umwe ati: “ubwo inda iri kurya noneho igitanda narindyamyeho ntabwo cyari kimeze neza, ubwo nahise nikubita hasi. Narintwite bahita banyohereza mu bitaro bya Ruhengeli. Sinzi impamvu ariko ibitanda bya hano bimeze nabi kuko uraryama imbavu zikakurya ugahitamo kwiryamira hasi. Biba bishaje!”

 Undi ati: “ Birashaje ndetse bimwe byaranavunitse! None ho kubabara ntiwaryama hasi?!”

Aba baturage bavuga ko niyo umurwayi agejejwe kur’ibi bitaro, hari n’ubwo uburwayi yazanye bwiyongera bitewe no kubabara imbavu, amatako yashingutse …. Bavuga ko iki kigo nderabuzima bagishyiramo ibindi bitanda na matelas.

 Umwe ati:“urumva ko ku murwayi biriyongera noneho nawe yarambirwa akavuga ati iki gitanda kiramvunaguye reka nisohokere. Noneho Muganga araza akamubura n’uburwayi bukiyongera.”

Undi ati: “ bagure ibindi bitanda na matela noneho umurwayi yumve ameze neza, kuko uba uri kubabara nabyo bikakongerera uburibwe.”

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima buvuga ko nabo iki kibazo kibakomere kuko mu mezi atanu umuyobozi wacyo ahamaze yakoze ubuvuzi biranga.

 Avuga ko ateganya kugurisha ishyamba kugira ngo babone uko baba baguze ibitanda bike, nkuko Izadufasha Donatha; uyobora iki kigo nderabuzima abivuga.

 Ati: “ Duherutse gufata umwanzuro! Kubera ko ikigo nderabuzima kidafite ubushobozi buhagije bwo kwigurira matela zose ndetse n’ibitanda bikaba bihenda, ubwo byabaye ngombwa ko muri ako kanama kareberera ikigo nderabuzima dufata  umwanzuro wo gutemesha ishyamba rikikije ikigo nderabuzima tukaba tuguzi nibura matela nkeya.”

 Kamanzi Axelle; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bamaze iminsi mur’iki kibazo kandi ko vuba baraba bahaye ibikoresho iki kigo nderabuzima cya Gasiza.

Ati: “ Tumaze gukora ubugenzuzi, abagize itsinda riyobora ubuzima mu karere twagiye dushyiraho uburyo bwo gukemura ibyavuyemo, ibyo buri wese azakurikirana ndetse n’igihe ntarengwa ibintu bigomba kuba byakemutse. Rero n’ikibazo cyo mu Gasiza kuri mur’ibyo mu murongo gifite kiraza gukemuka vuba.”

 Ubusanzwe ikigo nderabuzima cya Gasiza Cyivurizaho n’abaturage bo mu mirenge ya Cyuve Nyange ndetse no mu bindi bice birimo n’abaturuka Kinigi. Ibi bituma abagana iki kigo nderabuzima baba benshi.

Icyakora iki kibazo cy’ibitanda na za matela si icya vuba kuko kimaze imyaka ibiri kandi ari nako abarwayi barara ku bitanda byacitse, abatabishoboye bakirarira hasi cyangwa se hanze.

Imwe mu mpamvu  ikomey ituma aba baturage bavuga ko inzego zose bireba zikwiye gutanga ubutabazi iki kibazo kigakemuka, kuko hasigaye imitanda mbarwa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/71xdnyp4JTk" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

 Oct 11, 2022 - 13:29