Musanze: Bahitamo kurarana n’amatungo kubera gutinya ko bayiba.

Abaturage batuye mu murenge wa Musanze baravuga ko bahitamo kurarana n’amatungo yabo kubera gutinya ko bayiba ndetse no kutagira ibiraro. Ni mugihe ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari n’abararana n’amatungo kubera imyumvire ariko hagiye gukorwa ubukanguramba.

kwamamaza

Mu masaha y’igitondo, iyo utembereye mu kagali ka Kabazungu ko mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, usanga hari benshi bari kuzitura amatungo mu nzu bajya kuyazirika hanze.

Iyo ubajije impamvu bahitamo kurarana nayo, abenshi bakumbwira ko nabo biba binubira kurarana nayo matungo ariko bakabikora kugira ngo bizere umutekano wayo.

Umwe ati: “ntabwo batugeraho cyane ariko turabumvaga! Ni imibereho mibi, nonese wowe wakwanga ibyiza? [Itungo] barijyana kandi ntiwamenya aho urishakira kuko bayitwara n’ijoro bakagenda?”

 Ibi kandi bishimangirwa n’abavuga ko bararana n’amatungo mu masaha y’ijoro ngo batayiba ariko n’uyiziritse hanze ntuyibe hafi bayigutwara.

Umwe ati: “no ku manywa baza aho wayaziritse noneho ugasanga barayaziritse barayajyanye? [kurarana nayo] ni ukubera ubujura kuko n’ijoro baraza bakayatwara.”

Undi ati:“Ubu ntawe uryama …iyo ufite amatungo uravuga uti ndararana nayo. Ni uko byagenze kuko inzu z’amatungo zirahari ariko ntawe warazamo amatungo ye!”

 Kamanzi Axelle; umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bagiye gukora ubukanguramba ku bararana n’amatungo kandi bafite ibiraro kugira ngo atazabateza uburwayi.

Ati: “Abadafite ubushobozi bwo kwiyubakira ibiraro turabafasha kugira ngo babone aho amatungo yaba akava mu nzu, kubera y’uko itungo aba azigamye rero ntabwo twatuma aryikuraho. Ariko nanone ntabwo twatuma akomeza kurarana nazo kuko zishobora kuba intandaro y’indwara nyinshi zitandukanye ndetse n’isuku ntabwo iba imeze neza.”

Yongeraho ko “byose dukomeza kubikorera hamwe n’ubukangurambaga kugira ngo bazamure imyumvire ari no kubunganira ku bantu batabasha kwibonera nk’ibyo biraro kugira ngo biboneke noneho amatungo yabo abe afite umutekano ariko n’umuturage afite isuku , nta kibazo.”

Bamwe mu bahanga mu by’ubuzima bavuga ko kuba abaturage bakirarana n’amatungo ari uburyo bworoshe bwo kwandura indwara ziterwa n’umwanda. Ibyo bigashimangirwa n’uko hari n’abatangiye kugerwaho na zimwe zirimo amavunja n’izindi.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

 Nov 21, 2022 - 18:22