
Musanze: Bahawe inka ngo kwikura mu bukene, barazigurisha bagura inkoko n’ingurube
Mar 28, 2025 - 09:52
Hari abaturage batishoboye bo mu murenge wa Gataraga mu mudugudu wa Gatovu bahawe inka kugira ngo bikure mu bukene, zirabananira barazigurisha biguriramo inkoko n’ingurube. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bugiye gusesengura impamvu zagurishijwe n’imibereho yabo maze bafashwe ibikenewe kurusha ibindi.
kwamamaza
Abaturage batishoboye batujwe mu mudugudu wa Gatovu uherereye mu kagali ka Rungu, mu murenge wa Gataraga, mu karere ka MUSANZE, bavuga ko bari bahawe inka ngo bikure mu bukene ariko zikabananira bigatuma benshi bazigurisha. Bavuga ko utaraguzemo inkoko, yaguzemo ingurube.
Umwe muribo yagize ati: “uwabonaga atayishoboye yarayigurishaga akaguramo agatama ashoboye. Inka bari baziduhaye ngo nizo kwivana mu bukene. Twabuze iyo twahira nuko uko ugiye kwahita mu k’umuturage akagufata. Baguca nka 20 (20,000Fw) wayabura ubwo akaba arayigwatiye!”
Undi ati: “bazizanye bitewe nuko aho turi nta bwatsi buhari, abakecuru badafite imbaraga, bo bahise bazigurisha. Kuko nta mbaraga, nta kuragira, nta kwahira.”
Har abaturage bavuga ko nta yandi mahitamo bari bafite, cyane ko banakundaga amata kandi abafasha mu mibereho yabo myiza.
Umwe ati: “ nakundaga n’ikivuguto ariko dore ubu nadaze ( kunanuka). Bajyaga gushaka utwatsi nuko bakabafata nuko nkabura ibyo ndiha. Mbura iyo ngana, ntagira naho mpinga ngo natera ubwatsi! Ni icyo cyayijyanye!”
Uyu mubyeyi avuga ko yagurishije inka akiguriramo ingurube, ati: “ ubuse aya maboko yanjye yajya guhinga?”
Bavuga ko mbere yo guhabwa amatungo manini nk’inka bajya babanza gusesengura niba abagenerwabikorwa niba bafite ubushobozi bwo kuzorora, bagahabwa ubworozi bashoboye guheraho.
Umwe ati: “ batwigiye nabi kuko baduhaye inka kandi inka iraremeye…”
Undi ati: “ ariko bampaye udutungo tugufi nshoboye
KAYIRANGA Theobale; Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirje ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko bagiye gusesengura impamvu yateye aba baturage kugurisha inka bahawe ngo bikure mu bukene, maze bafashwe icyihutirwa.
Ati: “icyo twakora ni ukujya kureba imibereho y’iyo miryango, ese abagurishije bazigurishije iki? abazifite ubu zimeze gute? Noneho tubaka twakwicara tukabafasha. Abaturage tukabanza kubafasha mu mitekerereze ariko bakabafashwa no mu bushobozi, ubwo nicyo twakora nk’ubuyobozi.”
“ni inka zari zaratanzwe ari 41. Ngira ngo abantu bakurikirana kuko ubundi hari amabwiriza agenga inka zihabwa abatishoboye cyangwa gahunda ya Girinka. Ubundi iyo uhawe iriya nka ntabwo uba ufite uburenganzira bwo kuyigurisha igihe cyose utaritura. Ariko niyo wituye ubujijwe kuzimya igicaniro.”
“ amabwiriza agenga gahunda ya bariya bari barazihawe mu buryo bwo kubafasha nk’abari baratujwe mu mudugudu umwe.”
Kuba aba baturage batishoboye barahawe inka zo kubakura mu bukene, bamwe zikabananira bakazigurisha bakiguriramo amatungo magufi, bagaragaza ko iterambere bari bitezweho ryadindiye kuko harimo n’abaziburiye ubwatsi bakazigurisha bishyura aho zonye.
Ibyo bituma hari abagaragaza ko abagenerwabikorwa bajya babanza gutegurwa mbere yo kurozwa inka.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star – Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


