Musanze: Abatuye mu murenge wa Gashaki barembejwe n’indwara y’amenyo.
Sep 8, 2023 - 20:28
Abatuye mu murenge wa Gashaki wo muri aka karere baravuga ko barembejwe n’indwara y’amenyo. Batangaje ibi nyuma y’igihe kirekire nta muganga bagira ku cyigongerabyuzima cyabo wabafasha. Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko buzi iby’iki kibazo ariko bwasabye inzego bireba kubafasha kuhabonera umuganga.
kwamamaza
Abaturage bo mu murenge bavuga ko harimo abaremebejwe n’indwara y’amenyo bitewe nuko batagira umuganga wayo ku cyigonderabuzima cya Gashaki.
Aba baturage bavuga ko ibo bituma bagorwa no kujya gushaka aho bakura ubwo buvuzi, mugihe abandi bahitamo kujya muri magendu, aho babakura amenyo nta binya babateye.
Umwe yagize ati: “narwaye amenyo noneho na hariya I Rwaza batagikura amenyo, rwose amenyo arenda kutwica. Biraduhangayikishije cyane kuko kuva aha ukajya mu Ruhengeli nta matike urumva ko ni ugupfira muri Nyagasani nuko bigatuma tujya muri magendu bakadukura nta binya.”
Undi ati: “ ikibazo cy’amenyo nk’ubu dufite centre de santé ya Gashaki ariko nta muganga w’amenyo uhari! Niba umuntu arwaye amenyo ni ukumuha transfert yo mu Ruhengeli noneho yagerayo ngo genda uzagaruka, nuko ukahamara nka kabiri. Ubwo rero ikibazo cy’amenyo kiduteye impungenge.”
“ impamvu biduhangayikishije, urareba inaha nta modoka zibayo ngo wenda umuntu yatereza kandi ni ukujya mu Ruhengeli nta kandi barikura. Nawe kujya mu Ruhengeli n’amaguru, ugaruke n’amaguru, kandi uri kuribwa, icyo nicyo kibazo kiduhangayikishije.”
Aba baturage bibaza impamvu batagira umuganga w’amenyo ku kigo nderabuzima kandi ibikoresho bisabwa kugira ngo iyo serivise bayihabwe bihari byuzuye.
Basaba inzego zibishinzwe ko bahabwa uwo muganga kuko abenshi baribwa n’amenyo.
Umwe yagize ati: “sinzi ikibazo rero batatanga umuganga w’amenyo ngo ahakorere. Turifuza muganga w’amenyo nawe akahaba noneho igihe umuntu arwaye iryinyo akivuza nk’abandi barwayi, akavurirwa aho ngaho.”
“ ikibazo rero umuriro urahari, ibikoresho birahari, ariko muganga yakomeje kuba ingorabahizi.”
Undi ati: “ ikindi turi kubasaba ni uko batwegereje umuganga w’amenyo hano hafi I Gashaki twabyishimira.”
MANIRIHO Israel; Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima w’akarere ka Musanze w’umusigire, agaragaza ko iki kibazo cy’uko ikigonderabuzima cya Gashaki batagira umuganga w’amenyo.
Gusa avuga ko nabo bamutegereje kuko bamusabye mu zindi nzego bireba.
Ati: “icyo kibazo turakizi, ni ukuvuga ngo ari umuganga w’amenyo twaramusabye muri Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’icyo bita chaise dantaire muganga akoreraho, nabyo twarabisabye muri RBC. Ni ukuvuga ngo ubu turategereje ko ari uwo mukozi uvura amenyo ndetse niyo chaise kugira ngo badufashe n’abo baturage babashe kubona izo serivise.”
Kutagira umuganga w’amenyo mu murenge wa Gashaki wo wa karere ka Musanze, hari abagaragaza ko bakomeje guhura n’ingorane kuko bajya mu bitaro bikuru bya Ruhengeli, urugendo rukabatwara umwanya munini ndetse n’amafaranga atabonwa na buri wese.
Bavuga ko ibyo bituma hari abigira kuyakuza muri magendu kandi bagahangana n’uburibwe kuko bayakurwa nta kinya.
@ Emmanuel BIZIMANA isango Star- Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


