Nyagatare: Nubwo basobanukiwe ububi bwa SIDA, hari abakigira isoni zo kugura agakingirizo!

Urubyiruko rwo mu murenge wa Rukomo mur’aka karere ruvuga ko rumaze gusobanukirwa ububi bwa virusi itera SIDA. Rugaragaza ko rukora uko rushoboye rukifata ntirukore imibonano mpuzabitsina, byaba byanze rugakoresha agakingirizo. Nimugihe imibare igaragaza ko ikicyiro cy’urubyiruko aricyo kibasiwe na virusi itera SIDA,aho abari hagati y’imyaka 15 na 49 bibasiwe n’ubwandu bw’iki cyorezo. Icyakora hari abakigira isoni zo kugura agakingirizo.

kwamamaza

Rumwe mu rubyiruko rw’abasore rwo mu murenge wa Rukomo, ruravuga ko rumaze gusobanukirwa n’ububi bw’iki cyorezo kandi rwihaye intego yo kwifata gukora imibonano mpuzabitsina.

Icyakora rugaragaza ko rimwe na rimwe kwifata bishobora kwanga ukaba wakwandura.

Umwe yagize ati: “urongera ukanabikora rwose, ukagafata kubera ko uba uziko wanduye nyine ukitwararika cyane kurusha wawundi ugiye kubikorana nawe utaranduye.”

Undi ati:“Iyo umaze amezi atatu uhita ujya kwa muganga ukareba uko uhagaze. Urubyiruko rw’iki gihe, narwo rwamenye ubwenge kuko udukingirizo baratumanuye ni makeya, ubu ubona ko basigaye batugura, kuko niyo ndwara isigaye oduhabura.”

“n’iyo ugiye kwa muganga baratuguha tw’ubuntu, uwari we wese wajyayo bakaguha rwose.”

“ Hari igihe rero aza akakugotesha ukibagirwa na ka gakingirizo, kuko utagakoresheje ugahita wandura bwa bwandu.”

Icyakora inzego z’ubuzima zivuga ko zashyize imbaraga mu gukwirakwiza hirya no hino mu gihugu udukingirizo kugira ngo abaducyeneye batubonere hafi, mu buryo bworoshye, nk’uko bivugwa na Nyirinkindi Ernest; ushinzwe ubukangurambaga n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima, RBC, mu ishami ryo kurwanya SIDA.

Yagize ati:“Hari inzira zitandukanye minisiteri y’ubuzima yashyizeho zo kubona udukingirizo mu buryo butandukanye. Ahambere ni udukingirizo dutangirwa ku mavuriro, bishobora kugorana ko wenda umuntu ashobora gukora ibirometero bibiri ajya gushaka udukingirizo ariko icya mbere ni ubuzima. Aramutse akeneye yajya ku kigo nderabuzima kandi tuba duhari, yaduhabwa.”

Nubwo bamwe bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’ububi bwa Virusi itera SIDA, hari abakigira isoni zo kujya gushaka udukingirizo abanda bakavuga ko kutubona bigoye.

Umwe yagize ati: “Hari igihe utinya kugafata, ukajya kukagura nyine, ariko iyo wifitiye icyizere uragenda bakakaguhereza.”

Undi ati: “Kubona udukingirizo ntabwo byoroshye kuko abenshi inaha baraducuruza, ntabwo usanga hari umujyanama uri hafi aho kuburyo yakaguhereza.”

Nyirinkindi Ernest avuga ko uru rubyiruko rutagakwiye kugira isoni kuko amagara asesekara ntayorwe, bityo akabasa gutinyuka bagashaka udukingirizo.

Yagize ati: “Imbogamizi ntekereza ishobora kubaho ni iyo yo kugira isoni kuko no mu mafarumasi udukingirizo turahari, abantu bashobora kutugura. Uburyo burahari, udukingirizo turahari, abantu batinyuke bashire isoni aho kugira ngo bandore virus itera SIDA, bakoreshe ubwo buryo leta yabashyiriyeho be kwandura.”

“nubwo abantu badatekereza ko SIDA itica ariko virus itera SIDA irica. Iyo umuntu adafashe imiti, iyo ativuje ashobora kurwara ibyuririzi bikamuzahariza ubuzima cyangwa se bikamuhitana.”

Kugeza ubu, ubushakashatsi bwakozwe muri 2019 ku cyorezo cya Virusi itera SIDA, bwagaragaje ko mu Rwanda, mu mibare iziguye abafite iyi virusi bagera ku bihumbi 227, muribo urubyiruko rukaba rwihariye 65% ugereranyije n’ibindi byiciro.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Nyagatare-Rukomo.

 Apr 25, 2023 - 08:41