Ababyeyi barasabwa kuba inshuti z’abana nk’ibyabarinda inda zitateganyijwe na SIDA.

Ababyeyi barasabwa kurushaho kuba inshuti z’abana babo bakabaganiriza, bakabibutsa ko ahaca inda haca na sida. Ibi byagarutsweho mu bikorwa by’ubukangurambaga bikomeje mu rubyiruko, nyuma yahoo bigaragaye ko ubwiyongere bw’inda zitateganijwe n’ubwandu bushya bwa virusi itera sida mu rubyiruko bikomeje kuzamuka.

kwamamaza

Muri iki gihe imibare mishya y’ubwandu bwa virusi itera SIDA igenda yiyongera mu rubyiruko ndetse bigaragara ko bifite aho bihurira n’inda zitateganijwe ziterwa abangavu.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Ngoma bavuga ko bafashe iya mbere mu kuganiriza abana babo, babasobanurira ububi bw’icyorezo cya sida bakabijyanisha no kwirinda inda zitateganijwe kuko ahanyuze inda hanyura na SIDA.

Umwe mu baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “kuko tubahishe ayo makuru, ejo bakwitura mu mutego mu buryo batazi kandi biturutse kuri twe. Niyo mpamvu rero nkanjye mu muryango wanjye, abana mfite, ikigero bagezemo umukuru ageze mu myaka 18, rero ntabwo nabura kubimuganiriza kugira ngo nabo bagire ubwirinzi kur’icyo cyorezo kuko mur’iki gihe hari igihe benshi bagira kwiyandarika, cyane nk’abana b’abakobwa nyamara ubwo buzima agashakakubwinjiramo mu buryo butari bwiza.”

“iyo rero wamaze kugira umwana inshuti n’icyo umwigishije aracyumva. Namwigishije ibibi by’umuhungu n’icyiza cy’umuhungu! Mubwira  ko umuhungu wese azajya abona azajya amusomamo virusi itera sida kuko umuntu ubona ko ari muzima yabashije gupimwa na muganga.”

Undi ati: “ndababaza nti ese muziko hari icyorezo kiriho? Bati kirahari! Ikihe? bati sida! Niba rero sida itwugarije, mugihe bizaba bikunaniye kwifata uzakoreshe agakingirizo.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko byahagurukiye ikibazo cy’inda zitateganijwe mu bangavu hamwe na Virusi itera SIDA kuko ibikorwa byose bikozwe ubutumwa buhabwa ababyeyi.

Ndaruhutse Jean de Dieu; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake, yagize ati: “ ababyeyi rero turabigisha, ubu dusigaye dufite umuganda w’umwuga, aho muganga aza akigisha, aho umujyanama w’ubuzima aza akigisha. Ababyeyi rero turabibigisha, tukabibakangurira mu nteko zitandukanye, mu miganda, mu migoroba y’ababyeyi…mu by’ukuri turabigisha kandi nabo bakajyana ubutumwa.”

Inzego z’ubuzima hamwe n’abafatanyabikorwa bazo bavuga ko ababyeyi aribo bakagombye gufata iya mbere ku gukangurira abana babo kwirinda ibyabicira ejo hazaza.

Zisaba ko mu gihe bigisha abana kwirinda inda zitateganijwe bazajya bibuka no kubigisha kwirinda virusi itera SIDA, nk’uko bivugwa na Bikorimana Ndungutse; umukozi ushinzwe urubyiruko muri AHF.

Yagize ati: “turakangurira ababyeyi, abantu bakuru, abaganga,  ko igihe cyose tuvuze kwirinda virusi itera sida tutakwibagirwa inda zitateganyijwe mu rubyiruko, mu bari n’abangavu, ntitwibagirwe n’indwara zitandukanye umuntu yandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

“Rero nkeka ko ushobora gusanga iyo abantu bavuze sida birengagiza ibindi byose bishingiye ku mibonanao mpuzabitsina idakingiye. Gusa iyo imibonano mpuzabitsina ikingiye hazamo kwirinda icya rimwe inda zitateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Ubushakashatsi ku ngo ibihumbi 10 mu gihugu bwa RPHIA bwakozwe 2018/2019,bwakorewe ku byiciro bitandukanye harimo n’urubyiruko bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kuri 3% mu gihugu. Intara y’Iburasirazuba yihariye 2.9% by’abakoreweho ubwo bushakashatsi.

Nta gushidikanya ko iyi mibare yaba yarazamutse kuko aho SIDA yandurira ari naho haca inda.

Ibi bigaragazwa n’imibare yo kuva muri Nyakanga(07) 2022 kugeza Ukuboza(12) y’abangavu bari hagati y’imyaka 14 na 19 babyaye inda zitateganijwe muri iyi ntara bagera ku 4,797.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Ngoma.

 May 5, 2023 - 08:10