Baracyafite urujijo ku bishingirwaho mu kugena umusoro w’ubutaka n’imitungo itimukanwa.

Abaturage baravuga ko hari urujijo ku gishingirwaho mu kugena umusoro ku butaka n’imitungo itimukanwa. Bavuga ko hari aho basanga ubutaka butabyazwa inyungu busoreshwa kandi ubundi bwakabyajijwe umusaruro bugasora. Ikigo gishinzwe imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka kivuga ko ibishingirwaho bisobanutse ndetse n’abafite ubutaka buri ahasora bakwiye kubisobanukirwa, ndetse n'akamaro bifite.

kwamamaza

Mu mwaka w’ 2018 nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yavuguruye itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze, riteganya ko amahoro ahinduka kuri bamwe bakayasonerwa, abandi akiyongera ugereranyije n’uko byateganywaga mu  itegeko N°59/2011 ryo m' Ukuboza (12) 2011.

Kuva icyo gihe, ku itariki ya 31 Ukuboza (12) buri mwaka, abaturarwanda bafite ubutaka busoreshwa bagomba kuba bamaze gutanga umusoro ku mitungo itimukanwa n’ubutaka, ariko kugeza ubu baracyafite urujijo ku kigenderwaho hagenwa umusoro, nk’uko byatangajwe na bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star.

 Umwe yagize ati: “ Twumva ko nyine ari ugusorera ubutaka ariko nanone tukagira amatsiko y’uko bishyuza n’icyo bashingiraho. Niba ari ubuso bw’ahantu bakurikiza…ntabwo tubizi kuko harimo n’abo badasoresha tukumva ngo hamwe hagomba gusora, ahandi  ntihasora, ese byose si ubutaka? Icyo rero kidubera urujijo.”

Mugenzi we yunze murye, ati: “Nk’inzu yagasoze niyinjiza amafaranga  ariko umuntu wituriye, iyo nzu ikaba itasora."

 Undi ati:“ Igishingirwaho mba nshibaza kuko ntacyo nzi! Umuntu araza ngo nasore ukibaza ikigenderwaho, natwe tugomba gusobanurirwa tukakimenya.”

 Nubwo abaturage bafite iki kibazo cyo kudasobanukirwa n’ibigenderwaho ariko  birahari kandi buri wese ufite ubutaka busorerwa agomba gusora bigendanye n’akamaro kabyo.

Nishimwe Marie Grace; Umuyobozi w’ishami rishinzwe Imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, yagize ati: “Ubutaka bw’ubuhinzi butagejeje kuri hegitari ebyiri (2ha) ntabwo busora kandi nibwo bwinshi dufite mur’iki gihugu. Umuturage wese ubufite ntabwo asora. Ndetse n’umuturage ufite ubutaka bwo guturamo ariko hatari hagera ibikorwaremezo, nawe itegeko rivuga y’uko adasora.”

Yongeraho ko “ naho aho ibikorwa remezo byageze kuba wasora ndumva nta kibazo gihari. Nkeka ko ikibazo atari umusoro ahubwo ni ukumva impamvu basora! Kubona ko nasoze umuhanda ukanyegera nibwira ko nta kibazo kiba kirimo.”

Itegeko ku mutungo utimukanwa ryagiyeho rigamije gushakisha izindi nkomoko z’umutungo w’inzego z’ibanze zagaragazaga ko uretse gushaka ahandi zakura umutungo, uko zari zibayeho bitari bihagije ndetse zitashoboraga gusubiza bimwe mu bibazo abaturage bazibaza.

 Mu kuvugurura iri tegeko, igipimo cy’umusoro kuri buri nyubako yo guturamo [uretse ituwemo na nyirayo] cyashyizwe kuri 1% ry’agaciro ku isoko ry’inyubako.

Ku nyubako zagenewe ubucuruzi, iki gipimo cyashyizwe kuri 0.5% mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ishoramari.

Nimugihe ku nyubako z’inganda, iz’ubucuruzi buto n’ubuciriritse n’izisigaye zose, igipimo cy’umusoro kiguma kuri 0.1%, mu gihe amahoro yishyurwaga ku butaka, igipimo kigenwa n’inama njyanama ya buri karere kuri buri metero kare, ariko icyo gipimo kikaba hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/7EqP7W3jubI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Ni inkuru ya Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 2, 2022 - 12:56