Musanze: Abatuye Akagali ka Cyabagarura babangamiwe no kubura uko bacukura ibwiherero.

Abatuye mu kagali Cyabagarura ko mu Murenge wa Musanze baravuga ko bagorwa no kubona uko bacukura ubwiherero bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho. Bavuga ko hari urutare rubazitira bigatuma biherera ku gasozi. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari gutekerezwa uburyo burambye bwo kukora ubwiherero bwagutse cyangwa gukora ubuvidurwa, abadafiite ubushobozi bagahabwa ubufasha.

kwamamaza

Bigirimana Jean Baptiste ni Umuturage wo mu murenge wa Musanze mu kagali ka Cyabagarurwa. Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yatemberaga mur’aka Kagali, yahuye na Bigirimana avuye kwikiranura n’umubiri hafi aho.

Mu kiganiro kigufi bagiranye, uyu mugabo yavuze ko we na bagenzi be bafite ikibazo cyo kubona ubwiherero kuko bigoye kubucukura kubera urutare rushashe  munsi y’ubutaka bwaho.

Ati: “ni ugushaka abantu bafite inyundo…mbese ibikoresho bihagije kandi bakaguca amafaranga utapfa kubona kuko aba ari menshi ugasanga ni ikibazo. Ibibazo bya toilette ni ibibazo kuko hari ubwo umuntu acukura ugasanga ni hejuru y’ibuye noneho wakwimura n’ahandi ugasanga naho niko hameze.”

Undi ati: “Iyo ucukuye ukagera hasi ugasanga ni urutare, nta kundi wabigenza ubwo uguhengeka ka kandi wabonye noneho akaba ariko ujya wihengekamo.”

 Aba baturage bashimangira ko bibagora gucukura ubwiherero ndetse bigatuma bamwe bahitamo kujya kwiherera ku gasozi cyangwa se mu mboga nazo bakenera kurya.

Bigirimana, ati:“Inaha ni ibisanzwe nk’abasinzi kuburyo usanga yihereye no mu kidodori kandi nawe izo mboga uba uzirya.”

Undi mubyeyi yunze murye ati: “Hari ujya mu bwiherero nko mu gitari[ishyamba ry’ibiti] noneho wahanyura ugahura n’imyanda. Kubera kubura ubushobozi, aho ageze yituma aho, no mu myaka noneho waba ugiye gushaka nk’imboga bigatuma ugaruka [utazisoromye]!”

Aba baturage bavuga ko bakeneye ubufasha bwo kubona uburyo  babona uko bubaka ubwiherero burambye.

Bigirimana, ati: “Turasaba ko badufasha kubona nk’ibiti byo gutindisha W.C [ubwiherero] cyangwa ko kubona uko twamena urwo rutare noneho tukabona ubwiherero burebure.”

Ramuli Janvier; umuyobozi w’akarere ka Musanze , avuga ko kuba bigoranye kubona ubwiherero bwamara igihe biterwa nuko ari mu duce tw’amakoro ashashe.

Icyakora anavuga ko bateganya gushaka igisubizo kirambye cyo kubaka mu bujyejuru, ubwiherero buvidurwa, ndetse n’abadafite ubushobozi bakazahabwa ubufasha.

 Ramili ari: “ ubwo rero niba byanze ni ukuzajya muri bwa buryo bundi bwo kubaka ubwiherero tujya hejuru kuko hari uburyo bushoboka noneho icyo gihe abaturage bafite ubushobozi babikora.”

“Ariko natwe nk’Akarere tuzabireba , ni gute twakubaka tujya hejurukuko icyo gihe bizakenera sima, amabuye (…) ariko niba dukoze ubwiherero tujya hejuru, hazakorwa bumwe buvidurwa.”

Iruhande rw’ibi, abaturage bafite iki kibazo bavuga ko banahangayikishijwe no kuba bashobora kuzandura indwara ziterwa n’umwanda bitewe no kuba hari bajya kwiherera mu mbogazo kurya.

 Kugeza ubu, Ubwiherero bwujuje ibyangombwa muri aka gace, ni ubuziritse neza kandi bufite uburebure mu bujya-kuzimu, busakaye ndetse bunahomye.

Iyo bibaye akarusho, ubwo bwiherero burapfundikirwa mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Ariko abo mu midugudu yasuwe n’umunyamakuru w’Isango Star, bemeza ko ubwo bwiherero ababufite ari mbarwa.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

 Dec 1, 2022 - 12:01