Musanze: Abaturiye Parike y’igihugu y’ibirunga bamaze gusobanukirwa akamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima.

Abaturiye Parike y’igihugu y’ibirunga icumbikiye ingagi baravuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima no kubirinda ababyangiza. Ni mugihe Ubuyobozi bwa RDB busaba abaturage gukomeza kuzitaho kuko biri kuzamura ubukungu binyuze mu nyungu ziva mu bukerarugendo.

kwamamaza

BIGIRIMANA Francois ni umurinzi muri Parike y’igihugu y’ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, ndetse abana nazo umunsi ku wundi kandi ahuza nazo.

Mu kiganiro yagiranye n’Isango Star, avuga ko “ Kuyimenyereza biroroshye cyane, ntabwo bikomeye kuko umwaka cyangwa umwe n’igice ingagi ziba zamaze kumenyera abantu. Iyo zigezemo rero uvugana nazo noneho zikumva ko uri umuntu mugenzi wazo waje kuzisura. Hari uburyo tuvugana nazo: uragenda ukazihamagara zikumva ko ari inshuti yazo uje kuzisura.”

Bigirimana avuga ko hari uburyo bwo kuzisuhuza kuburyo zumva uri mugenzi wazo. Ati: “hari izikuriye, chef , nayo iguha karibu.”

Uyu mugabo usanzwe anaherekeza ba mukerarugendo baba baje kuzisura, yemeza ko amaze kujyana n’abiganjemo abakomeye ku isi baba baturutse hirya no hino akabahuza nazo.

Ashimangira ko babanza kubigisha uko bitwara nkazo kugirago zibiyumvemo, ntizibabonemo umwanzi.

Ati: “ubundi iyo tucyinjira ishyamba hari briefing dutanga z’uko tugomba kwitwara tuzigezemo. Urumva Bill Get bavuga, natwaye Muswati…ni benshi!”

Urugendo rwa Francois n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME, yifashishije ibyabaye nk’ibitungaranye ubwo umwana w’ingagi yahanukaga hasi, umubyeyi wayo agatekereza ko bamuhuhutoye. Ati ariko twabaye nk’abubahiriza amabwiriza y’abazisura duca bugufi kandi nayo irabibona.

Kagame yagize ati: “Najyanye n’abashyitsi kureba ingagi nuko tugezeyo turazisura, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gitoya ivutse, ngira ngo sinzi uko yikanze ivuza urwamo nkaho hari icyo ibaye! Silver back iza yirukanka ije gutabara umwana wayo, uwari aduherekeje [ariko ni Francois, ninde?!] Ehh! Ashobora kuba ari hano. Iyi nkuru ntabwo nari narigeze kuyivuga ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge! Hanyuma Silver Back ije kurwana rwose, kurengera umwana wayo, uwari aduherekeje arambwira ngo nshe bugufi, twese twicare, tugaragaze ko twebwe tudashaka kurwana, naho ubundi dushobora kugira ibyago! Turabikora, hanyuma umushyitsi arahindukira arambwira ngo ariko ntabwo wazibwira ko uri perezida w’iki gihugu!”

Abaturanye na Parike y’ibirunga bemeza ko ubu bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima, bitandukanye nuko byari bimeze mbere, aho bazicaga bakazirya.

Umwe yagize ati: “yeee! Baraziryaga! Imbogo yarazaga nuko yagera mu gihugu bakayifata bakayirira! Cyangwa se abahigi bakajya mu ishyamba….”

Hasigaye iminsi mike kugira ngo habe umunsi wo kwitwa izina ku bana b’ingagi 24, aho uzabera mu KINIGI mu karere ka Musanze.

Clare KAMANZI; umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, avuga ko umusaruro ukomoka ku nyamaswa ziba muri parike y’igihugu y’ibirunga, uri kurushaho kwiyongera kandi ukagora mu bifitiye abaturage akamaro hamwe n’ibibateza imbere.

Ati: “uko duhagaze uyu munsi, cyane cyane igice cya mbere cy’uyu mwaka, umaze gukora neza cyane kurusha uko twari tumeze mbere y’icyorezo. Ni amakuru meza kuko bivuze ko byongera amikoro kugira ngo dutange mu baturage amafaranga ava mu bamukerarugendo.”

Iyo uhuje ibiganiro n’abasogongeye kare ku musaruro ukomoka ku nyamaswa hahigishaga amacumu mu myaka yo hambere, ubuzi zicumbikiwe muri parike y’igihugu y’ibirunga muratarama bigatinda, ntibasobwe ku kukwibutsa ko hakwiye kuramba ingagi bafata nk’ingirakamaro.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star – Kinigi-Musanze.

 Aug 29, 2023 - 15:38