Ikiguzi cy’ubuvuzi bw’abarwaye biturutse ku kazi cyarikubye kandi gikomeje kwiyongera.

Urwego rw’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, ruvuga ko amafaranga rutanga ku buvuzi bw’abarwaye biturutse ku mirimo yikubye hafi kabiri mu myaka itanu ishize, mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko inyinshi mu ndwara abantu bakomora ku murimo zishobora kuzirinda, cyane ko inyinshi ari indwara zitandura. Mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA, iravuga ko yatangije gahunda yo gushyiraho komite ishinzwe ubukangurambaga ku ubuzima n’umutekano mu kazi.

kwamamaza

Dr. Francois UWINKINDI; Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, avuga ko mu Rwanda hari benshi bahura n’izi ndwara bitewe n’imirimo bakora, by’umwihariko nk’abirirwa mu biro bicaye.

Yagize ati: “Abantu birirwa bicaye, ntibabona akanya ko gukora imyitozo ngororamubiri cyangwa se ugasanga niyo bagiye kurya, bariye nabi niko navuga…mbese ugasnga bariye za fast food, batumye sanduich [umugati] iri kumwe na pizza…kubera ko nta mwanya wo gusohoka ngo ajye kuri resitora abashe kurya.”

“ ugasanga afite za nshingano nyinshi bamuhaye, zimwe ntabwo ziri kurangira bari kumushyiraho stress, atashye atinze, ntaruhutse neza , aje ku kazi hakiri kare cyane… ibyo byose nibyo byikusanya noneho ugasanga izi ndwara zitandura ziri kuzamuka mu bantu bakorera mu biro.”

Ibi bishimangirwa na Regis RUGEMANSHURO; Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB. Avuga ko indwara zikomoka ku murimo zitwara ingengo y’imari nini ndetse irushaho kugenda yiyongera.

Ati: “Mu myaka itanu, ingengo y’imari yakoreshwaga ivuza abagize ingaruka cyangwa se impanuka ku kazi zikubye hafi kabiri.”

RUGEMANSHURO avuga ko hakenewe ingamba mu kurengera ubuzima bw’abakozi bijyanye n’imirimo bakora.

Hagiye gushyirwaho komite zishinzwe ubuzima n’umutekano mu kazi.

Nyuma yo kubona ibibazo nk’ibi, nk’abafite mu nshingano kurengera abakozi, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA, yatangije ishyirwaho rya Komite ishinzwe ubukangurambaga bw’ubuzima n’umutekano mu kazi.

RWANYINDO Kayirangwa Fanfan; uyobora iyi Minisiteri, avuga ko buri kigo gisabwe kugira iyi komite, ati: “Iyi gahunda twatangije ijyanye n’imibereho myiza y’abakozi ku kazi. Tuzareba ubuzima bw’umukozi kugira ngo tumurinde impanuka zo ku kazi ariko nanone kugira ngo tumufashe kugira ubuzima bwiza ku kazi, ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bwo mu mubiri mu kumurinda indwara. Ndetse tukanareba ukuntu akora mu kazi, niba akora atekanye, yicaye neza ahantu hafite isuku n’ibindi byose bituma agira ubuzima bwiza.”

Ku rundi ruhande, BIRABONEYE Africain; umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendicat y’abakozi mu Rwanda, avuga ko abakozi bazungukira cyane kuri iyi gahunda. Icyakora avuga ko bisaba gukurikiranwa kugira ngo bitazamera nk’indi mishanga yaje igenewe abakozi nyamara kubera kudakurikiranwa ntishyirwe mu bikorwa.

Ati: “ni gahunda twe nk’abakozi twishimiye cyane, dufite icyizere ko nikurikizwa neza, hakabaho umuco wo kwirinda uri mu kazi, ubuzima n’umutekano bigatezwa imbere, hagashyirwaho ambwiriza yo kugenzura ko bikorwa, turizera ko ari igikorwa cyiza cyane kizatanga umusaruro.”

Imibare itangwa n’urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko mu mwaka w’ 2021-2022, hakoreshejwe amafaranga agera muri miliyoni 768 mu kuvuza abagiriye ibibazo mu kazi. Nimugihe  mu mwaka w’ 2017-2018, hari harakoreshejwe miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda.

Indwara zikunze kugaragara zikomoka mu kazi harimo iz’ubuhumekero ku bakora mu nganda, indwara z’umugongo ku bakora mu biro, umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyibuho ukabije, n’izindi zitandura, kandi izi kuzirinda birashoboka.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 May 26, 2023 - 09:15