Musanze: Abaturiye ikimoteri cy’Akarere babangamiwe n’ingaruka z’uko cyuzuye.

Abatuye mu murenge wa Cyuve baturanye n’ikimoteri cy’Akarere baravuga ko bahangayikishijwe nuko cyuzuye kikaba cyatangiye kototera mu ngo zabo ndetse amasazi n’umunuko bikabasanga mu nzu. Icyakora Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari gahunda ya vuba yo kwimurira iki kimoteri mu murenge wa Gacaca kizaba cyujuje ibisabwa byose.

kwamamaza

Ukigera hafi y’ikimoteri cy’Akarere ka Musanze usanga hakikijwe n’ingo, ndetse ugasanganirwa n’umwuka mubi uturuka mu myanda ubona ko mu bigaragara cyuzuye.

Iyo uganiriye n’abaturage bahegereye cyane usanga bagaragaza ko bahangayikishijwe nacyo cyane, kuko uretse no kuba kiri kubototera imyanda nayo ibasanga mu ngo zabo, ndetse n’ amasazi yabaye menshi  mu nzu zabo.

Umwe yagize ati: “ ni uko kinuka, nonese cyaba kirimo imyanda ingana ityo kikananirwa kunuka?!” “ reba cyanaruzuye, ubu hariya bari kumena muri ziriya ntusi, ntanubwo ari mukwabo! Nk’ubu uyu muntu baramubangamiye. Mugihe ahantu batahishyuye, mu bigaragara cyaruzuye, ese ubundi bagikuyeho baba iki?!”

Undi ati: “ nonese indwara zabura n’aya masazi avamo akaza mu rugo! Ubu ntabwo tukirira hanze, ni ukurira mu nzu. iyo uririye hanze usanga ibiryo byuzuye amasazi , ubwo urumva ntabwo indwara zabura.”

“nonese ko ubona ko bakizanye duhari, twakora iki!”

Aba baturage barasa ubuyobozi ko bwabafasha gushaka igisubizo cy’iki kibazo, kuko bakomeje guhangayikishwa nuko bahakomora indwara ziterwa n’umwanda.

Umwe ati: “ dore iki gitari [ishyamba ry’ibiti] ubona bari kumenamo imyanda ntabwo ari mu kwabo! Ntabwo bahaguze, ahubwo ni mu k’umuturage usanzwe. Ubuvugizi twasaba ni uko bacyimura kuko cyaruzuye! Ubundi se ubu kiracyakora iki? ni kwakundi ko kototera no kumenya mu mirima y’abantu.”

Undi ati: “ bazakijyane bacyimure !”

RAMULI Janvier; Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko nubwo  iki kibazo kiri ukubiri kuko harimo abaje kuhatura bahasanga iki kimoteri ndetse nabo cyahasanze, ariko hari gahunda ya vuba yo kucyimurira mu murenge wa Gacaca ku buso bungana na hegitari esheshatu ( ha 6) kandi kikazaba kijyanye n’igihe.

Ati: “ ubu turi muri expropriation y’indi site yabonetse hariya mu murenge wa Gacaca kuri ha 6 ziri kwishyurwa ku bufatanye na WASAC, niho hagiye kubakwa ikimoteri gifite ibisabwa byose kuburyo ariho imyanda izajya ijya.”

“ ubu bari gusesengura inyandiko bareba utsindira iryo soko nuko atangire kubaka. Amafaranga arahari, ay’ingurane turi kuyatanga. Ubunini bwacyo kizaba ari icy’Akarere kose kuko hazaba harimo n’uburyo bwo kuyitunganya.”

“ iyi ubona yo gutoragora, yo hejuru, ahubwo hazaba hari n’igice kigenewe iriya myanda yo mu bwiherero, nka za fosse optique.”

Ubusanzwe iki kimoteri cy'Akarere ka Musanze giherereye mu murenge wa Cyuve gikusanyirizwamo imyanda uturuka mu mujyi w’aka karere ndetse no mu mirenge iri hafi yawo.

Si ubwa mbere abagituriye bagaragaza ko kibabangamiye ndetse n' ikibazo cy'umutekano w' isuku, bakizezwa ko hari gushakwa igisubizo cya vuba.

Icyakora amakuru dukesha aka karere, avuga ko aho kigiye kwimurirwa mu murenge wa Gacaca, aho kizaba cyagutse mu bunini ndetse kinajyanye n’icyerekezo, aho kizajya kijyamo ubwoko bwose bw’imyanda izabyazwa  umusaruro.

Iki kimoteri kizubakwa ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere [BRD]. Kugeza ubu, igisa n'igitanga icyizere ni uko igikorwa cyo kwishyura abaturage kigeze ku kigero cya 80%.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Hzx3WBDUJT0" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze.

 Jul 12, 2023 - 10:39