Musanze: Abasirikare bakuru bo mu bihugu 6 bari guhugurwa (Amafoto)

Abasirikare bakuru 17 baturutse mu bihugu bitandatu byo muri Africa y’Uburasirazuba (EASF) bari mu mahugurwa azamara ibyumweru bibiri yiswe “Battlegroup Commanders in Peace Support Operations Training of Trainers Course”, agamije gutegura abasirikare bashoboye guhugura abandi mu bihugu byabo.

kwamamaza

Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronal RWIVANGA, yavuze ko bazakomeza ubufanye n’izingabo mu kubaka umutekano w’igihe kirambye mu kurinda umutekano w’abasivile.

Yagize at:" Abasirikare turimo guhugura dutegura ejo hazaza tuzagera ku ntego bigizwe mo uruhare n'ubufatanye bwa buri wese hashingiwe kubizava muri aya mahugurwa y'ingenzi. Ni iby'igiciro kandi mu gushimangira ubufatanye bwacu mu kurinda no kurengera abasivile mu gihe cy'intambara."

Yavuze ko aya mahugurwa azatuma aba basirikare baguka mu bitekerezo ndetse no gusangira intego nyamukuru hagamijwe kurengera abasivile.   

Ati:" Ibi kandi bizadufasha gusangira inshingano zo kugarura amahoro n'umutekano mu karere ndetse no kuri uyu mugabane"

Aya mahugurwa ateganyijwe gufasha abasirikare gutegura abandi kugira ubushobozi buhagije bwo gutabara aho rukomeye no kubungabunga amahoro mu karere ka Africa y'Iburasirazuba.

Ibihugu bifite abasirikare bakuru bitabiriye aya mahugurwa birimo U Burundi, Djibouti, Ethiopia,  Kenya, U Rwanda na Uganda. Naho abarimu bagiye kubigisha ni abo mu Rwanda, Kenya, Uganda ndetse na Danmark.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Musanze

 Sep 8, 2025 - 13:22