Musanze:  Abagore barataka kurara bakubitwa no gufatwa ku ngufu nabo bashakanye

Hari abagore bo mu murenge wa Remera batabaza ubuyobozi n’inzego bireba kubera kurara bakubitwa nabo bashakanye bakanafatwa ku ngufu. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo buri kugifatira ingamba bufatanyije n’izindi nzego zikomatanyije n’iz’ibanze.

kwamamaza

Hifashishije ingero z’abagore bo mu kagali ka Kasave ko mu murenge wa Remera wo mu karere ka Musanze, bemeza ko barara bakubitwa n’abo bashakanye ndetse hari n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze butinya kugira icyo bukora kuri icyo cyibazo.

Umwe yagize ati: “ni buri munsi kandi afite urutsinga aba arwibikiye. Njyewe akenshi mbyara nta gahunda mfite yo kubyara kuko mbyara nanakubiswe….”

Undi ati: “Ubuyobozi nabwo arabuhiga kuko yigize icyigomeke, nta muntu umugera imbere. Nta muntu utamuzi kuko yarananiranye.”

“ dore yarankubise, intoki, mu ijosi hose ni ibisebe! Reba aha twarimo turwana, aha ni aho yandumye n’abantu barabizi!  Aza akuraza ku nkeke bugacya, ubuse amaso yacu asa atya ntabwo twari bazima.”

Bagaragaza ko iki kibazo kiririkugenda gifata indi ntera, bagasaba ko abagabo baho bafashwa bakigishwa noneho abakomeje kwinangira bafatirwa ibihano.

Umwe ati: “turifuza yuko mu Mudugudu wa Mukinga, akagali ka Kamisave,  mwaduha ubufasha nuko abagabo bacu mukabashyira ku murongo.”

Undi ati: ‘ bakagombye kubigisha , bakagira ibiganiro bagirana nabo kuko bo bameze nk’igihugu cyigenga.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bwemeza ko iki kibazo gihari, gusa bukavuga ko bukomeje guhangana nacyo ariko bugihuriramo n’imbogamizi z’abakubwitwa bakihagararaho, ntibajyane ibirego mu buyibozi.

Bavuga ko abanga gutanga amakuru baba banga bufungisha abagabo, nkuko Barihuta Assier; umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Remera abivuga.

Ati: “ariko nk’imbogamizi ibaho ni uko iyo umugabo yabikoze gutyo, umugabo tukamufata , akenshi umugore ntabwo yemera ngo ajye gutanga ikirego ngo atarega umugabo we. Ubwo bagahitamo guhisha amakuru, rimwe na rimwe ugasanga barabyikemurira.”

“ku bufatanye by’ubuyobozi bw’Umudugudu n’Akagali, turategurayo inama tujye kuganira nabo, turabikemura. Nta gishobora kutunanira kuko turi inzego zubakitse.”

Ni kenshi hirya no hino humvikana amakimbirane mu miryango anatuma bamwe bakubwitwa rimwe bamwe bikanabaviramo urupfu, nubwo hari ababihuza n’imitungo, ubusinzi ndetse no kutanyurwa…nk’ibikomeje kuba imbarutso y’iki kibazo.

Gusa inzego zinyuranye mu Rwanda zikomeje gutegura ko hakubakwa umuryango utuje kandi utekanye.

Ingingo 122 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, iteganya ko umuntu wese yaba abushaka ukometsa undi amakubita cyangwa amusagarariye mu buryo bwa kiboko butababaje aba akoze icyaha.

Iyo ukoze icyo cyaha agikoreye umwana, umubyeyi, uwo bashingiranwe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere y’umubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 8, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanada atari munsi ya 1 000 000 ,ariko atarenze 2 000 000.

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze.

 Mar 15, 2024 - 15:02