Inzego z’ubuzima zihangayikishijwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13-24 kubera kunywa izoga zikabije

Inzego z’ubuzima zihangayikishijwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13-24 rungana na 15% runywa inzoga zikabije , bivuze ko ari inzira yihuse y’indwara zitandura ndetse n'urupfu rukomoka kugahinda gakabije, bakaba bahanganye n'iki kibazo bakora ubukangurambaga bukangurira urubyiruko kuzirinda, ahubwo bakitabira umurimo kuko inzoga zimunga ubukungu bw’igihugu.

kwamamaza

Kugeza ubu ubushakashatsi bwerekana ko urubyiruko runywa inzoga z’umurengera, zishobora gushyira ubuzima bwarwo mu kaga. Kutanywa inzoga nibwo buryo bwonyine bwo kwirinda ibyango n’ingaruka ziterwa nazo.

Gusa na none buri ngano y’ibisindisha umuntu anywa bigira ingaruka zitandukanye zirimo indwara zitandukanye ndetse no kubura ubuzima nkuko bivugwa n'inzobere mubuzima bwo mu mutwe ushinzwe kuvura ibiyobyabwenge mu kigo cy’ubuzima RBC Dynamo Ndacyayisenga.

Ati "inzoga zirica kuko ziri mu rwego rw'ibyo kurya umubiri wakira wamara kubyakira ugashaka ukuntu uzisohora kubera ko ari uburozi bwinjiye mu mubiri, bitandukanye nuko umuntu ashobora kurya ikindi kintu umubiri ushaka gufatamo iby'ibanze ukagira ibyo uvanamo ukabishyira mu mubiri, inzoga iyo ikimara kwinjira mu mubiri umwijima ushakisha imbaraga zo kugirango uzisohore mu maraso."  

Yakomeje agira ati "Inzoga zirica, hari abapfa ako kanya iyo zimaze kuba nyinshi, abantu bamaze kunywa inzoga zikabije bamaze gusinda, akenshi usanga bishora mu bintu birimo imibonano mpuzabitsina idakingiye aho bashobora kwandura indwara zitandukanye, kunywa inzoga bikabije bishobora gutuma umuntu agira agahinda gakabije kandi birangira gahitanye umuntu". 

Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na Isango Star ntirujya kure y’ibivugwa n’inzego z’ubuzima kukuba arirwo rukoresha inzoga nyinshi, gusa ariko rugashinja rugenzi rwarwo kudakora.

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13-24 urungana na 15% runywa inzoga zikabije abagera kuri 4% bo baba barabaye imbata y’inzoga. Intandaro n’ikigare, amakimbirane mu muryango n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, aha niho inzego zose ziri gukora ibishoboka ngo uru rubyiruko rwigishwe.

Dynamo Ndacyayisenga ati "urubyiruko turwigisha ububi bw'inzoga, tukabigisha ingaruka inzoga zigira ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku buzima busanzwe, tukabaha amakuru ahagije ku buryo bajya kunywa inzoga rwamaze gutekereza kabiri, uko umuntu agenda anywa cyane niko arushaho kugenda agira ibyago byo kwangirika".    

Ubushakashatsi bwerekanye ko abahungu n’abakobwa bafite imyaka 17 kumanura bashobora kunywa amacupa atatu yikurikiranya mu masaha atatu, abakobwa bafite imyaka 18 kuzamura bakanywa amacupa ane, naho urubyiruko muri rusange rufite imyaka 18 kuzamura bo banywa amacupa atanu.

Abahungu bafite imyaka 18 kuzamura nibo biganje mu banywa inzoga nyinshi, abangana na 9.2%.

Abantu banywa hagati y’amacupa atatu n’atandatu rimwe rya cl 33 mu cyumweru bafite ibyago biri hejuru, byo kurwara indwara zitandura .

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ubushakashatsi cyakoze muri 2022 bugaragaza ko Abanyarwanda biyongeyeho ijanisha rya 6.8% mu myaka icyenda ishize, kuko abagera kuri 48.1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga.

Iyi mibare igaragaza ko abagore banywa inzoga mu Rwanda bari ku ijanisha rya 34% mu gihe abagabo bo ari 61.9%. Gusa nanone ubushakashatsi bugaragaza ko abanywa inzoga nyinshi bagasinda bagabanutseho 8% mu myaka icyenda ishize, bava kuri 23.5% bagera kuri 15.2%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Oct 26, 2023 - 18:55