
Mukarange: Biracyagoranye kubona imibiri y’Abatutsi biciwe Midiho
Mar 27, 2024 - 16:44
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ababo baciwe I Midiho barasaba Leta gushyira imbaraga mu kubaza abahatuye kuvuga aho abahiciwe bajugunywe kuko amakuru bayafite ariko banze kuyatanga. Ni nyuma y’iminsi hashakiswa imibiri y’Abatutsi bari hagati ya 200 na 250 biciwe Midiho mu murenge wa Mukarange ariko nta numwe barabona.
kwamamaza
Gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe muri Paruwase Angilikani ya Nyagatovu iherereye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ahazwi nka Midiho birakomeje hifashishwa imashini.
Ahashakishirizwa ni ahacyekwa ko bajugunywe nyuma yo gukurwa mu rusengero biciwemo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri aka gace bafite ababo bahiciwe ndetse n’abaharokokeye,bavuga ko hashize igihe kinini hashyirwa imbaraga mu gushakisha ababo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro ariko bataboneka ndetse n’abahatuye ntibatange amakuru.
Basaba Leta ko nayo yabasaba bagatanga amakuru kuko ibyabaye byose babibonaga.
Umwe ati: “ Abahatwereka ni abatwa [ abo amateka yasigaje inyuma] banduruye imibiri yari iraha bayishyira ku mashitingi aha, bakavuga aho babashyize. Ariko abari batuye aha, urore izi ngo zose! Kandi abo bantu ntibajya banaza kandi baracyariho, ngo bavuge bati aho twabashyize ni aha! Niba banarabatwitse nabyo babitubwire.”
“ Leta nibadufashe ibazane bongere bavuge cyangwa bange.”

Undi ati: “ wabonye bariya bana b’abasangwabutaka baje gutanga amakuru hano, ababigizemo uruhare baraceceka. Rero hakabayemo imbaraga zo gushaka abantu bakozi ibi ndetse n’abantu bari bahaturiye. None urambwira ngo umuntu wari utuye hariya barabirebaga, nibo rero bakabaye bafasha abantu.”
“ariko nanone kubimbaza nk’umuntu wacikiye ku icumu hano cyangwa uhafite abantu yahaburiye, njye ni ukuvuga ibyo nabonye akanya gatoya cyangwa ibyo numva ariko hari abakoze ibintu banabirebera”

“nta gihe tutabasabye! Twebwe bagenzi babo twarabasabye ari n’ubuyobozi bw’itorero bwarabasabye kugira ngo batubwize ukuri ariko muby’ukuri ntawe utubwiza ukuri. Twebwe igitekerezo dufite ni uko ubu ahantu hose hashakishwa.”
Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi biciwe muri Paruwase Angilikani Nyagatovu kimaze igihe gitangiye ariko ntayo barabasha kubona.
Avuga ko bakomeje nyuma y’amakuru bahawe y’uko abishwe bashobora kuba barajugunywe mu bwiherero bwari buhari, ari naho bari gushakira magingo aya.
Ati: “hashize igihe igikorwa gitangiye, imibiri ntiraboneka ariko hari n’andi makuru bari batanze arebana nuko hari n’abandi bajugunywe mu bwiherero, mu baturanyi bw’iriya paruwasi. Rero muri rusange birimo birakorwa mu rwego rwo gushaka iyo mibiri kuko iba igomba gushyingurwa mu cyubahiro.”
Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakicirwa muri Paruwase Angilikani ya Nyagatovu mu murenge wa Mukarange ibarirwa hagati ya 200 na 250.

Kugeza ubu, gushakisha iyi mibiri birakomeje ariko nta numwe uraboneka. Gusa Aborokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko bibaye byiza hashakirwa no mu bibuga bya Basketball bihari kuko ababishe bashobora kuba ariho babajugunye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Mukarange-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


