Mu Rwanda hateraniye inama y'inteko rusange ya 4 y'ibigo bishinzwe amasoko ya leta muri Afurika

Mu Rwanda hateraniye inama y'iminsi 3 y'inteko rusange ya 4 y'ibigo bishinzwe amasoko ya leta muri Afurika (African public procurement Network) iri kwigirwamo uko amasoko ya leta yajya atangwa binyuze mu mucyo kandi mu buryo burambye kuko ari kimwe mu bigize ubukungu bw’ibihugu by’Afurika.

kwamamaza

Amasoko ya leta ni kimwe mu bigize ubukungu bw’ibihugu by’Afurika kuko agira uruhare rwa 17% ku musaruro mbumbe muri rusange.

Uwingeneye Joyeuse, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amasoko ya leta mu Rwanda (RPPA) avuga ko uru ruhare hari gukorwa byinshi kugira ngo ruzamuke.

Ati "iyo babara mu buryo bw'umusaruro mbumbe w'igihugu bakavuga bati bigeze kuri 17 kuko muri 2020 u Rwanda rwari rufite 13.5% nabyo ubwabyo ntabwo ari bike ariko iyo tubireba tubipimiramo aho ubukungu bw'igihugu bugeze, twifuza ko bizamuka kuko twifuza ko n'ubukungu buzamuka".       

Abikorera mu Rwanda bishimira imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gupiganira amasoko ya leta kuko byagabanyije imikorere itanoze yakundaga kugaragara mu gutanga aya masoko.

Munyakazi Sadate afite ikigo cyitwa Karame Rwanda contruction Ltd gikora ibikorwa by’ubwubatsi ati "harimo imbogamizi nyinshi cyane wasangaga tujyana ibitabo byo gupiganwa ukabisigira umuntu, uwo muntu yashoboraga kuba yagira urupapuro akuramo ejo akakubwira ati ntarwo wazanye ukabura ikimenyetso kibyerekana ko ntarwo wazanye, hari harimo imbogamizi nyinshi nubwo leta yazirwanyaga ariko kuzana ikoranabuhanga byabaye igisubizo cyaduhaye umutima utuje nk'abikorera kandi bapiganirwa amasoko ya Leta". 

Muri iyi nama hanatangijwe sisitemu yiswe open contracting data standard, Uwingeneye Joyeuse, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amasoko ya leta mu Rwanda (RPPA) akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo by’Afurika bitanga amasoko ya leta yavuze ko iri koranabuhanga rizunganira irisanzwe rihari ariko noneho hagaragazwa imibare nyakuri n’amakuru y’abahabwa amasoko n’abo ari bo.

Ihuriro ry’ibigo bishinzwe amasoko ya leta muri Afurika ryatangijwe muri 2018 rigizwe n’ibihugu 44 by’Afurika. Inama y’inteko rusange ya 4 y’iri huriro iteraniye mu Rwanda kuva taliki ya 12 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2024.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 13, 2024 - 11:47