
Mu Rwanda hagiye guhangwa ikiyaga kizaba gikubye inshuro ebyiri icya Muhazi (Amafoto)
Aug 31, 2025 - 19:58
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko harimo guhangwa ikiyaga kinini kizaba gifite ibirometero 67, kikazaba gikubye inshuro ebyiri icya Muhazi.
kwamamaza
Abinyujije kurubuga rwa X , yavuze ko iki kiyaga kizaba giherereye ku mugezi wa Nyabarongo, kizuzura mu mwaka wa 2028, kikazatanga Megawati 40, ni mu gihe kandi kizaba gifite amazi angana na metero kibe 800.
Ni ikiyaga kizafasha abatuye mu duce twa Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze, mu koroshya ubwikorezi bwo mu mazi, kuhira imyaka n'ibindi.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


