
AMIR irishimira ibyo yagezeho ariko haracyari imbogamizi
Dec 7, 2024 - 09:35
Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse AMIR ryagize inteko rusange ku nshuro ya 16, rirebera hamwe ibyakozwe muri uyu mwaka, iniga ku mikorere y’ibigo by’imari iciriritse na SACCO mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no mu baturage.
kwamamaza
Muri iyi nteko rusange yabaye ku nshuro ya 16 yanatorewemo komite nshya, Jackson Kwikiriza umuyobozi wa AMIR, yavuze ko bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ndetse n’abaturage nubwo hari ahakiri imbogamizi.
Ati "twebwe nk'ishyirahamwe ry'ibigo by'imari icyo tuba dukora ni ugufasha bya bigo by'imari mu gukora udushya, serivise ba bakiriya baza bagana, ikindi ni ukubakira ubushobozi abakozi n'inzego z'ibigo by'imari ku buryo nabo bashobora gutanga serivise mu bakiriya babo mu buryo bworoheje, ikindi ni ukubasha gushaka abafatanyabikorwa n'abaterankunga, kubafasha mu bijyanye n'ikoranabuhanga aho umuntu ukeneye serivise bitamusaba kugenda ibirometero ajya kwizigamira agakoresha telefone akabitsa cyangwa akabikuza, akazi karacyahari kenshi cyane".
Mushimirwa Clarisse, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibigo by’imari muri banki nkuru y’u Rwanda yavuze ko inshingano bafite ari ukugeza serivise z’imari ku banyarwanda bose ntawe uhejwe ibyo bita financial inclusion binageze ku kigero cya 96%.
Ati "urwego tugezeho iyo urebye aho tugeze ni kuri 96%, iyo urebye urwo rugero tugezeho AMIR ifitemo uruhare runini, nubwo bimeze gutyo turabizi ko hariho imbogamizi nyinshi harimo ibijyanye n'imihindagurikire y'ubukungu, imihindagurikire y'ikirere, ikoranabuhanga ryihuta cyane bikeneye ko ibigo by'imari iciriritse tureba kure".
Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse AMIR rigizwe n’ibigo 457, mukwezi kwa 9 bari bafite umutungo wa miliyari 482Frw, imibare yo mu kwezi kwa cyenda kandi yagaragazaga ko bafite abakiriya bafite konte mu bigo by’imari iciriritse barenga miliyoni 6 n’ibihumbi 400.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


