
Mu myaka 7 RSB irishimira ibyo inganda nto n'iziciriritse zagezeho
Mar 5, 2024 - 14:13
Muri gahunda yo kumenyekanisha gahunda ya zamukana ubuziranenge y’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB imaze imyaka irindwi itangiye, igamije kuzamura ubuziranenge bw’ibikorwa n’inganda nto n’iziciriritse hibandwa ku rubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga harishimirwa ibimaze kugerwaho kuko hari n’ibyoherezwa mu mahanga.
kwamamaza
Ubwo Isango Star yasuraga uruganda Regional food processing industries Ltd rutunganya ibiryo by’amatungo mu karere ka Huye intara y’Amajyepfo umuyobozi warwo Hanganimana Jean Paul, yavuze ko bari bafite ikibazo cyo gukora ibiryo bitujuje ubuzirangenge ariko ubu bahagaze neza kubera gahunda ya zamukana ubuziranenge y’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge.
Ati "mbere tutari twangira gukorana n'ubuziranenge hari ikibazo gikomeye cyane haba mubyo dukora, ibyo dukora byagaragazwaga n'ibihombo twagiraga, muri gahunda ya zamukana ubuziranenge ibyo bihombo byose twagiraga byavuyemo kubera ko ibirebana n'ubuziranenge tubitangira tucyakira mu gushaka ibikoresha tuzakoresha, tukakira ibikoresho byiza tukagendera no kuri ya mabwiriza mu gukora ibiryo icyo gihe tuba twizeye ko ibyo duhaye umukiriya bizamugirira akamaro".
Aborozi batandukanye bavuga ko izi nganda kuba zibegera bibafasha kubona hafi ibiryo by’amatungo kuko mbere byabagoraga.
Umwe ati "mbere tugitangira umushinga wacu w'ubworozi, ibiryo twabikuraga i Kigali ariko ubu hari uruganda rwaje duturanye, baduha ibiryo byujuje ubuziranenge kandi tukabibona bitatugoye".
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge RSB, Murenzi Raymond avuga ko gahunda ya zamukana ubuziranenge imaze imyaka irindwi itangiye yatumye hari byinshi bigerwaho birimo no kuba hari ibyoherezwa mu mahanga bikorerwa mu Rwanda.
Ati "muri 2017 twari twaranditse ibicuruzwa bifite ibirango by'ubuziranenge 300, uyu munsi turimo turabara ibicuruzwa bigeze kuri 900 biri ku isoko ry'igihugu ndetse bishobora kugera ku masoko yacu y'imbere bikaba byakoherezwa no mu mahanga cyane cyane mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba tutibagiwe na Afurika muri rusange bikanagera n'inyuma ya Afurika.
Gahunda ya zamukana ubuziranenge ni ubuntu ku bantu bafite inganda nto n’iziciriritse ariko mu guhabwa ibirango by’ubuziranenge umuntu asabwa kwishyura amafaranga make kandi kimwe cya kabiri cyayo akishyurwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Inkuru ya Vestine Umurerwa
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


