
Kwibuka31: Mu gihugu cya Uganda hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Amafoto)
Apr 11, 2025 - 11:15
Mu gihugu cya Uganda habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bajugunywe mu migezi yo mu Rwanda amazi akabatembana akabageza mu kiyaga cya Victoria, ubu bakaba bashyinguye mu nkengero z'iki kiyaga.
kwamamaza
Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 wabereye ku rwibutso rwa Ggolo ruherereye mu karere ka Mpigi ahashyinguye imibiri 4,771 akaba ari rumwe mu nzibutso 3 ziri aha mu gihugu cya Uganda.
Ni igikorwa cyitabiriwe na leta ya Uganda, abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda n'inshuti z'u Rwanda, abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda n'abaturutse mu Rwanda bibumbiye mu muryango witwa Humura Victoria Warakoze.
Abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda bashyize indabo ku rwibutso rwa Ggolo.
Muri rusange, muri Uganda hashyinguye Abatutsi bazize Jenoside 10, 983 mu nzibutso 3 arizo uru rwa Ggolo bibukiyeho uyu munsi ruri mu karere ka Mpigi rushyinguyemo 4,771, urwa Lambu mu karere ka Masaka rushyinguyemo Abatutsi 3,337 n'urwa Kasensero mu karere ka Rakai rushyinguwemo Abatutsi 2,87.











kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


