MTN Rwanda na UNICEF basinye amasezerano azafasha abana kwiga bakoresheje interinete ku buntu

Kuri uyu wa kane MTN Rwanda na UNICEF Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana mu myigire, kurwanya imirire mibi no gukora ubushakashatsi ku kurinda abana ku mbuga za interinete (Internet) mu Rwanda.

kwamamaza

Ubu bufatanye buzanye ibishya kandi bifite akamaro ku burezi bw’u Rwanda nkuko Lindsey Julianna uhagarariye UNICEF mu Rwanda abivuga, aho abana bagomba kurindwa mu gihe bakoresha interinete (Internet) ariko bakanafasha kwiga nta kiguzi batanze.

Ati "Ndashaka kubabwira kuri ubu bufatanye hagati ya UNICEF na MTN nkuko biri muri gahunda dufatanyamo na guverinoma y’u Rwanda mu gufasha abana kugera ku burenganzira bwabo ari nabyo  MTN igiye kudufashamo, hari uburyo bwo bwinshi bwiza bwashyizweho bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga REB yashyizeho, none MTN nayo iraje mu gufasha kuba umwana yakwiga atishyuye mu gihugu hose,ni ikintu gikomeye cyane".

"Turabizi neza ntabwo byoroshye kuri bamwe kubona telephone no kubona amafaranga yo kwishyura buri kwezi n’ibindi ariko dufatanyije turashaka ko iyi serivise ifasha ku mahirwe mu burezi bikagera ku bana n’abakiri bato hose mu Rwanda, ikindi ni ikijyanye no gukora ubushakashatsi mu kumva neza uburyo abana n’abakiri bato bakoresha interinete, ni ibiki bareba kuri interinete, ni izihe mbuga nkoranyambaga bajyaho nicyo bazikoresha, ni bande bavugisha ni bande babavugisha kuko rimwe na rimwe baba babafite".

"Ni ibyi'ngenzi kubyumva no kubibona kuva ku bana ubwabo kandi nigute bakoresha interinete ni iki bivuze ku buzima bwabo niba ari ibyiza cyangwa niba hari ikibazo nk’ababyeyi twagira icyo dukora mu kubafasha".

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, nawe ashimangira ko gufasha abana mu myigire ari ingenzi kuko aribo ejo heza haza.

Ati "Ndatekereze ku mubyeyi uri ahantu mu cyaro wishimye cyane ubonye umwana we akoresha interinete ku nshuro ya mbere arimo kwiga kuri interinete bwa mbere, ndimo ndatekereza nanone umubyeyi uzaba aruhutse kubera ko n’ubwo abana bageraga kubyo bakeneye ubu bazabibona bafite umutekano.Turizera ko gufasha abana kugera ku bushobozi bidufasha kuba ejo hazaza heza h’u Rwanda, ikindi ndatekereza ko kwiga ku buntu bidufasha kwagura uburyo biga bakagera kubyo bakeneye kandi bifite umutekano".

Zero rating e –learning platform ni uburyo bushyizweho buzafasha abana n’abakiri bato kwiga bakoresheje interinete y’ubuntu mu gihugu hose, muri ubu bufatanye bwa MTN na UNICEF,  MTN izatangamo inkunga ya miliyoni zirenga 34,625 000, abana 1000 bazagerwaho n’uburyo bwo kugabanya imirire mibi mu karere ka gicumbi, naho barenga miliyoni 1.5 bazagerwaho izindi gahunda zikubiyemo mu masezerano.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali 

 Dec 13, 2024 - 08:41