
MTN Rwanda na TECNO Mobile batangije poromosiyo nshya ku baguzi babo
Dec 7, 2024 - 08:51
Nkuko turi mu mpera z’umwaka wa 2024, MTN Rwanda ndetse na Tecno Mobile nk'abafatanyabikorwa batangaje ko hagiye gutangira serivise za poromosiyo ku mpande zombi, zigenerwa abaguzi babo mu rwego rwo kwifatanya nabo mu gutangira umwaka mushya.
kwamamaza
Mu buryo bwo kwishimira ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2024 ndetse no gushimira abakiriya. MTN Rwanda na Tecno Mobile nk'abafatanyabikorwa bifuje gutanga poromosiyo kuri serivise zabo zigenerwa abaguzi.
Nzabakira Rene, Umuyobozi muri MTN avuga ko hari impano zigiye zitandukanye zizahabwa umukiriya wabitsindiye.
Ati "iyi poromosiyo icyo igamije ni uburyo bwo gushimira abanyarwanda uburyo twabanye uyu mwaka wose, twatangiye n'ibikorwa byiza kuva uyu mwaka watangira ubu turashaka no kubahereza impano, umwe mu banyamahirwe azatsindira moto, tuzagira n'abandi banyamahirwe 4 bazatsindira telefone z'ubuntu, tuzagira n'abandi 2 bazatsindira bundle 30GB z'ubuntu, tuzagira n'abandi bazatsindira frigo, izo ni impano utsindira nyuma ya poromosiyo uko iteye".
"Harimo n'impano utsindira ukimara kugura telefone, uzaba aguze telefone wese apfa kuba afite umurongo wa MTN azajya ahabwa 15GB, imonota 300 y'ubuntu n'ibindi bitandukanye. Harimo abanyamahirwe 2 bazatsindira ibihumbi 200Frw bakagenda bakaba bagura ibintu muri supermarket zitandukanye, yaba umukiriya mushya cyangwa usanzwe bose bemerewe iyi poromosiyo".
Mucyo Eddy, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tecno Mobile asobanura ibisabwa kugira ngo ubashe kuba umunyamahirwe wo gutsindira ibihembo ku bakiriya bagana MTN na TECNO.
Ati "iyi gahunda ni iyo gutsindira ibihembo gusa kandi nta kindi kintu bisaba ni ukugura telefone ya Tecno ugashyiramo Simcard ya MTN ya 4G uhita ujya mu banyamahirwe batsindira ibihembo binini ariko ntabwo ari ibyo gusa kuko niyo uguze telefone ako kanya hari izindi mpano uhabwa".
Ni gahunda izatangira ku italiki 7 z’ukwa 12 kugeza kuri 4 z’ukwezi kwa 1, abanyamahirwe bazabasha gutsinda bazahabwa ibihembo bigiye bitandukanye nka telephone, moto, ibikapu, frigo,ama inite, ndetse n’ ibindi.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


