Minisitiri w’Ubuzima yaburiye abaturage benga n'abanywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Minisitiri w’Ubuzima, Sabin Nsanzimana yasabye abaturage kwirinda kwenga, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima ndetse bishobora no guteza urupfu. Ibi yabitangarije mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura ubwo yitabiriye inteko y’abaturage.

kwamamaza

Mu butumwa yatanze, Dr Nsanzimana yashimangiye ko ibinyobwa byengwa mu buryo butemewe bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, asaba buri wese kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.

Yibukije ko Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere ubuzima bw’umuturage kandi itazihanganira ibikorwa byose bishobora kubuhungabanya, cyane cyane ibijyanye n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku babikora n’ababicuruza, anasaba abagizweho ingaruka na byo kwihutira kujya ku ivuriro ribegereye. Yanabibukije gukomeza kugira umuco w’isuku mu buzima bwa buri munsi.

Ni mu gihe ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC) yatangaje ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bishobora gushyirwamo ibinyabutabire byangiza nka Methanol, ishobora gutera ubuhumyi n’urupfu. Yanaburiye ko hari ibinyobwa bigira ingano ya alukolo irengeje urugero rwemewe, bigashyira ubuzima bw’ababinyoye mu kaga.

RBC kandi yagaragaje ko bimwe muri ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge bitegurirwa ahari umwanda, ababikora bafite umwanda cyangwa bikongerwamo ibintu bitagenewe kuribwa no kunyobwa.

 Feb 19, 2026 - 16:14