Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje uruhare rw’ikoranabuhanga nka moteri y’iterambere mu buvuzi

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu guteza imbere urwego rw’ubuzima kuko rifasha kwihutisha no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

kwamamaza

Yabitangaje ubwo mu Rwanda hatangizwaga inama ya kane ya Africa Health Tech Summit (AHTS2025) yitabiriwe n’inzobere n’abayobozi barenga 2500 bo mu nzego z’ubuzima, ikoranabuhanga, abashakashatsi, abashoramari n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Dr Nsanzimana yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kubakira ubumenyi n’ubushobozi abakora mu rwego rw’ubuzima kugira ngo babashe kubyaza umusaruro amahirwe y’ikoranabuhanga.

Ati: “Dushobora kugira ibibazo byinshi nk’Igihugu, ariko iyo tugize ibibazo mu rwego rw’ubuzima, ni byo byonyine biba bihangayikishije.”

Mu gihe abitabiriye iyi nama izamara iminsi 3 bazasuzuma uko ikoranabuhanga rishobora gufasha mu kubaka sisitemu z’ubuzima zikomeye, kunoza serivisi, no guteza imbere imibereho myiza ku mugabane wa Africa.

Dore amwe mu mafoto y'umunsi wa mbere w'iyi nama:

 Oct 13, 2025 - 18:11