
Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana yifatanyije na RCS gusoza amahugurwa y'abagororwa bitegura gutaha (Amafoto)
Sep 24, 2025 - 11:50
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Jean Damascène Bizimana yifatanyije n'ubuyobozi bw' Urwego rw'U Rwanda rushinzwe Igororero (RCS) mu gusoza icyiciro cya gatatu cy'amahugurwa y'abagororwa bitegura kurangiza ibihano byabo ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
kwamamaza
Ni amahugurwa amaze ibyumweru bitatu abera mu Igororero ryo mu karere ka Nyamasheke yitabiriwe n'abagororwa 608 b'abagabo. Imiryango y'aba bagororwa nayo yitabiriye iki gikorwa gisoza amahugurwa.
Intego y'aya mahugurwa ni ugutegura abagororwa gusubira mu buzima busanzwe nk'Abanyarwanda bafite agaciro, kubaha umwanya wo kwiyubaka no kubaka Igihugu cyacu, kubibutsa inyigisho zibafasha gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, kubakangurira kurwanya abagoreka amateka y'u Rwanda n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana yongeye kwibutsa amateka y'Igihugu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rwa Leta yateguye jenoside ikabiba urwango n'irondabwoko mu Banyarwanda.
Minisitiri yaberetse ko ibihano bahawe ko ntaho bihuriye n'uburemere bw'ibyaha bakoze, kuko Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yimakaje imbabazi.
Yabasabye kuvugisha ukuri, cyane cyane bakabwira urubyiruko harimo n'abana babo ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka zayo, kandi bagaharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi.
Minisitiri yashoje ashimira abafatanyabikorwa, imiryango y'abagororwa, ndetse n'abacitse ku icumu bitabiriye iki gikorwa ku ruhare rwabo mu kongera gusubiza mu buzima busanzwe aba bagororwa.






kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


