Minisiti w'intebe wa New Zealand n'uwa Finland bamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ba Minisitiri b'intebe ba New Zealand na Finland bamaganye umunyamakuru wavuze ko bateguye inama ibahuza kuko bari mu myaka imwe.

kwamamaza

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Auckland, Sanna Marin wa Finland hamwe na Jacinda Ardern wa New Zealand bavuze ko bahuye kuko ari ba minisitiri b’intebe, atari uko bombi ari abayobozi bakiri bato kandi b’abagore.  

Ardern yabajije niba abayobozi b’abagabo bashobora kubazwa ikibazo nk’icyo babajijwe. 

Yagize ati: “Kuko abagore babiri bahuye ntabwo ari uko ari abagore gusa”

Ibi byagaragaye ubwo umunyamakuru w’umugabo wo kuri radio Newstalk ZB yo muri New Zealand yabazaga impamvu y’ibiganiro byahuje aba ba Minisitiri b'intebe b'abagore, ati: “Abantu benshi baraza kwibaza niba mwahuye kuko gusa muri mu myaka imwe kandi mukaba muhuje ibintu byinshi aho”. 

Ardern yahise amuca mu ijambo avuga ko yibaza niba hari uwaba yarigeze abaza Barack Obama na John Key niba barahuye kuko banganyaga imyaka. 

Obama wahoze ari perezida wa Amerika (2009 – 2017) na John Key wari minisitiri w’intebe wa New Zealand (2008 - 2016) bavutse mu 1961 kandi harimo ikinyuranyo cy’iminsi micye ku gihe bavukiye.  

Arden w’imyaka 42, yongeyeho ati: “Twebwe, dufite abagabo benshi muri politike, ibyo ni ukuri. Kuko abagore babiri bahuye, ntabwo ari ukubera ko ari abagore gusa.”   

Nyuma yavuze urutonde rw’amasezerano y’ubucuruzi Ari hagati y’ibihugu byabo, yongeraho ko"Inama yacu y'uyu munsi ni uburyo bwo kuzamura amahirwe y’ubukungu ari hagati y’ibihugu byacu. Ni akazi kacu kubikora, hatarebwe igitsina cyacu.” 

Marin w’imyaka 37, nawe yashimangiye ibivuzwe na mugenzi we,  avuga ko bahuye “kuko turi ba minisitiri b’intebe”.  

Ikibazo uyu munyamakuru yabajije aba ba Minisitiri b'intebe cyateje umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga.  Benshi kuri Twitter bavuze ko yibasiye aba baminisitiri hashingiye ku gitsina cyabo.  

Ibi bibaye nyuma y’amezi macye Sanna Marin avuzwe mu binyamakuru ku isi nyuma y’amashusho amwerekana ari mu birori n'inshuti ze bari guceza. Abatamushyigikiye bavuga ko ntacyo yitaho, mu gihe abandi bavuga ko yibasirwa kuko ari umugore.   

Icyo gihe abajijwe kuri ibyo, Jacinda Ardern yavuze ko adashaka kwivanga mu bibera imbere mu kindi gihugu, ariko yongeraho ko abanenga Marin bakabije.

Baganiriye ku bijyanye n'ubukungu

Marin ari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri New Zealand ndetse no nawe minisitiri w’intebe wa mbere wa Finland usuye iki gihugu.  

Mu nama yahuje aba ba Minisitiri, bavuze ko baganiriye ingingo zikomeye, zirimo ubukungu bwazambye ku isi no kuzamuka kw’ibiciro by’imibereho.  

Jacinta Ardern yavuze ko bombi basangiye ubushake bukomeye bwo gufasha Ukraine kubera ko yasagariwe n’Uburusiya. 

Baganiriye kandi ku myigaragambyo ivugwa muri Iran.  

Marin ati: “Ntewe kandi impungenge n’uko ibintu ubu byifashe muri Iran….abagore b’intwari bari kwigaragambya ku mategeko n’umutekano w’abagore, tugomba gukemurira hamwe ibibazo nk’ibi.” 

 Nov 30, 2022 - 13:40