Canada yahagaritse kwakira abava muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo kubera Ebola n'igikombe cy'Isi

Guverinoma ya Canada yatangaje ko ihagaritse mu gihe cy’iminsi 90 kwakira abaturage baturuka mu biguhu bya RDC, Uganda na Sudani y’Epfo bafite ibyangombwa by’abinjira n’abasohoka. Ivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Ebola no gukaza ingamba z’ubuzima mbere y’uko igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

kwamamaza

Mu itangazo ryasohowe ku wa 27 Gicurasi (05) 2026, Canada yavuze ko iki cyemezo kireba abaturage b’ibihugu bifatwa nk’ifite ibyago byinshi cyangwa bikabije byo kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola. Abafite visa z’igihe gito, impushya z’urugendo rwa elegitoroniki (AVE) ndetse na visa z’abimukira bahoraho zari zaratanzwe ntibazemererwa kwinjira muri Canada muri icyo gihe.

Canada yavuze ko yahisemo gukaza izi ngamba kubera ubukana bwa Ebola ndetse n’imigendere y’abantu benshi ku Isi biteganyijwe mu gihe hitegurwa Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026.

Uretse guhagarika ingendo, Canada yanatangaje ko kuva ku wa 30 Gicurasi (05) kugeza ku wa 29 Kanama (06) 2026, abaturage bayo, abafite uburenganzira bwo kuhatura n’abanyamahanga bazaba bavuye mu duce twugarijwe na Ebola mu minsi 21 ishize bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 21, kabone n’iyo baba badafite ibimenyetso by’uburwayi.

Iki gihugu cyavuze ko kizakomeza gukurikiranira hafi uko icyorezo gihagaze ku rwego mpuzamahanga no muri Canada, cyemeza ko gishobora guhindura izi ngamba igihe icyo ari cyo cyose bitewe n’uko ibintu bizaba bihagaze.

Nubwo hafashwe izi ngamba zikomeye, Guverinoma ya Canada yavuze ko ibyago bya Ebola ku baturage bayo bikiri hasi cyane, kuko nta murwayi wayo urahagaragara cyangwa muri Amerika y’Amajyaruguru kugeza ubu.

 May 28, 2026 - 13:10