
Togo yatanze Paul-Henri Damiba, wahoze ayobora Burkina Faso ngo akurikiranwe n’ubutabera
Jan 20, 2026 - 17:04
Leta ya Togo yatangaje ko yashyikirije Burkina Faso Paul-Henri Sandaogo Damiba, wahoze ari Perezida w’inzibacyuho w’icyo gihugu, ushinjwa kuba inyuma y’imigambi myinshi yo gushaka guhirika ubutegetsi bw'inzibacyuho buriho bwamuhiritse. Ni nyuma y'icyemezo gifashwe hagamijwe kubahiriza amategeko no gukomeza imikoranire mu by’ubutabera hagati y’ibihugu byombi.
kwamamaza
Mu itangazo ryasomwe kuri Televiziyo ya Leta, Minisitiri w’Ubutabera wa Togo yavuze ko Damiba yatawe muri yombi tariki ya 16 Mutarama (01) 2026, nyuma y’uko Burkina Faso isabye ku mugaragaro ko yatangwa, akaza koherezwa iwabo ku wa 17 Mutarama nyuma yo kwitaba Urukiko rw’Ubujurire rwa Lomé.
Guverinoma ya Togo yasobanuye ko icyifuzo cyo kumutanga cyari cyatanzwe na Burkina Faso tariki ya 12 Mutarama (01), imukurikiranyeho ibyaha birimo gushishikariza no gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibyaha bikomeye, by’umwihariko bigamije guhungabanya umutekano n’ubutegetsi buriho.
Leta ya Togo yemeje ko inzira yose yakurikijwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ishingiye ku mahame y’ubufatanye mpuzamahanga mu bijyanye n'ubutabera no kubahiriza ihame ry’iyubahirizwa ry’amategeko (État de droit).
Paul-Henri Sandaogo Damiba yari yarafashe ubutegetsi muri Mutarama (01) 2022, ahiritse Perezida wari watowe n'abaturage, Roch Marc Christian Kaboré, nuko na we ahirikwa nyuma y’amezi icyenda na Capitaine Ibrahim Traoré, ugikomeje kuyobora Burkina Faso kugeza ubu.
Nyuma yo gukurwa ku butegetsi mu Ukwakira (10) 2022, Damiba yari yarahungiye muri Togo, aho yaramaze igihe ashinjwa n’ubutegetsi bwa Ouagadougou gutegura imigambi yo guhungabanya ubutegetsi bwamusimbuye.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


