Ukraine yasenye ikoranabuhanga ry’Uburusiya rikoreshwa mu kurwanya ibitero byo mu kirere.

Ukraine yatangaje ko yasenye ikoranabuhanga rigezweho Uburusiya bwakoreshaga mu kurinda ibitero byo mu kirere cya Crimea, intara y’iki gihugu Uburusiya bwiyometseho.

kwamamaza

Urwego rw’iperereza rwa Ukraine (SBU) rufatanyije n’igisilikari kirwanira mu kirere, rwagabye iki gitero ku nyubako y’Uburusiya iri hafi ya Yevpatoriya hakoreshejwe ibisasu bya misile na za ndege zitagira abapirote (drone), nk’uko byatangajwe n’abashinzwe iperereza.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuriro n’umwotsi biri hafi y’umujyi uherereye mu Burengerazuba bw’iyi ntara yigaruriwe n’Uburusiya muri 2014.

Gusa kugeza ubu, ntacyo Moscou iratangaza kubyavuzwe n’Uburusiya. Uretse kuba minisiteri y’ingabo yatangaje ko yahanuye indege nyinshi za drone za Ukraine ndetse bukanatesha igitero cyari cyagabwe ku bwato bucunga umutekano mu kiyaga.

Gusa ku wa kane humvikanye urusaku rw’ibiturika byinshi mu kirere cya Crimea.

Nkuko bitangazwa n’urwego rushyinzwe iperereza muri Ukraine, ruvuga ko rwakoresheje za Drone mu gusenya ibyuma bya radar bigenzura ibibera mu kirere, nyuma hagakoreshwa ibisasu bya misile ku mbunda zirasa ibisasu bya misile.

Urwo rwego rwagize ruti: “nyuma yo gusenya ibigo bya radar, abasirikari barwanira mu mazi bakubise imbunda zo mu bwoko bwa S300 na S400 'Triumph', by’agaciro ka miliyari 1.2 z’amadorari y’Amerika, hakoreshejwe ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa Neptune .”

Ibi bisasu bya Neptune byakozwe  n’igisirikare cya Ukraine kugira ngo bikoreshwe mu ntambara yo mu mazi, ariko bikaba bisigaye binakoreshwa no mu ntambara yo ku butaka.

Gusa minisiteri y’ingabo ivuga ko igitero cyakozwe ntacyo kivuze, ahubwo bwahanuye drone 11 hejuru y’ikirere cya Crimea.

Abategetsi bo mur’iyi ntara bashyizweho n’Uburusiya ntacyo baratangaza ku byaba byangiritse cyangwa ibivugwa ku kigo cya gisilikari cyangwa intwaro zo kurinda ikirere cyaho.

 Sep 15, 2023 - 17:56