Putin yahamagariye abagabo 160,000 kwinjira mu gisirikari: cyaba ari ikimenyetso ko intambara na Ukraine igikomeje?

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yahamagariye abagabo 160,000 bafite imyaka hagati ya 18 na 30 kwinjira mu gisirikare cy'iki gihugu. Uyu mubare ni wo munini cyane uhamagawe kuva mu mwaka wa 2011, mu gihe Uburusiya bushaka kongera ingabo zabwo.

kwamamaza

Abo bagabo bahamagajwe bazamara umwaka mu gisirikare, mu rwego rwo kongera abasirikare bose muri rusange bakagera kuri miliyoni 2.39, naho abasirikare bahoraho bakagera kuri miliyoni 1.5 mu myaka itatu iri imbere.

Umusirikare mukuru Vladimir Tsimlyansky yatangaje ko abo bashya batazoherezwa kurwana muri Ukraine. Nyamara, hari amakuru ko bamwe mu bahamagawe mbere bajyanywe ku rugamba  muri Ukraine cyangwa biciwe mu mirwano mu turere twegereye Ukraine. Uku guhamagarwa kuzaba hagati ya Mata (04) na Nyakanga (07) 2025, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishaka kugerageza kugera ku gahenge k’iyi ntambara.

Amerika isanzwe yarasabye ko ako gahenge kabahoa riko Uburusiya bwanga agahenge kuzuye, bwemera gusa kudatera ibikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine. Gusa Ukraine ivuga ko ku wa kabiri Uburusiya bwateye urugomero rw’amashanyarazi i Kherson, bikagira ingaruka ku baturage 45,000. Nubwo hari ibiganiro ku gahenge, Uburusiya buvuga ko Ukraine nayo yagabye ibitero bikoresheje ‘drone’.

Ubusanzwe Uburusiya buhamagara ingabo inshuro ebyiri mu mwaka, ariko kuri iyi nshuro, umubare wazamutseho 10,000 ugereranyije n'umwaka ushize.

Mu rwego rwo kugenzura ubwitabire, ubutumwa bwo guhamagarira abasirikare buzajya butangwa ku rubuga rwa serivisi za Leta rwa Gosuslugi no ku rubuga rw’umujyi wa Moscow, mos.ru. Icyakora, umubare w’abadashaka kujya mu gisirikare uragenda wiyongera, bamwe bagahitamo kujya gukora muri serivisi za gisivili.

Uretse uku guhamagarwa gusanzwe, Uburusiya bwatangiye no gukoresha abasirikare ba Koreya ya Ruguru binyuze mu masezerano. Kugeza ubu, BBC na Mediazona bagenzuye ko abasirikare barenga 100,000 b’Uburusiya biciwe ku rugamba, nubwo umubare nyakuri ushobora kuba wikubye uyu kabiri.

Kuva mu 2022, Putin amaze kongera ingano y’igisirikare inshuro eshatu, bitewe n’intambara ya Ukraine n'ukwaguka kwa OTAN. Finland na Suède byinjiye muri OTAN, bituma Uburusiya bwongera igisirikare cyabwo.

Finland, ifite umupaka wa kilometero 1,343 n’Uburusiya, iherutse gutangaza ko yahisemo no kuva mu masezerano ya Ottawa abuza gukoresha ibisasu bya mine zitegwa ku butaka, icyemezo gifatwa nk'icy’umutekano mu gihe inkeke ya gisirikare y’Uburusiya igenda yiyongera.

 Apr 2, 2025 - 10:45