
Trump yatsinzwe n’urukiko ku misoro yashyize ku bicuruzwa byinjira muri Amerika
May 29, 2025 - 09:59
Urukiko rw’ubucuruzi mpuzamahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahagaritse imisoro yihariye Perezida Donald Trump yari yarashyize ku bicuruzwa byinjira mu gihugu, rukemeza ko ibyo yakoze binyuranyije n’Itegeko Nshinga. Ibi byabaye ku wa 28 Gicurasi (05) 2025, nyuma y’uko Trump yongereye imisoro ku bicuruzwa byose biva mu mahanga, abihuje n’amategeko yihariye yo mu bihe by’amage.
kwamamaza
Abacamanza batatu bagize urwo rukiko bavuze ko nubwo Amerika ifite uburenganzira bwo gushyiraho imisoro ku bicuruzwa, ububasha bwo kubyemeza butangwa na Kongere, atari Perezida. Basanze Trump yarenze ku itegeko ryiswe IEEPA (International Emergency Economic Powers Act), aho ryamwemereraga gusa kwinjira mu bikorwa byo gukumira ibibazo byihutirwa by’ubukungu, ariko atemerewe gushyiraho imisoro uko abishatse.
Iyo misoro yageze kuri 50% bitewe n’igihugu ibyo bicuruzwa byaturukagamo, ikaba yaragize ingaruka ku bihugu nka Canada, Mexique, Ubushinwa n’ibindi. Hari naho byazamuwe ku kigero cya 145%.
Urukiko rwanagaragaje ko gufata icyemezo cyo gushyira imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu byose ari ukwambura Kongere inshingano zayo, bigafatwa nk’icyemezo kinyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Abadepite bamwe babishimye, Guverinoma igiye kujurira
Nyuma y’iki cyemezo, Guverinoma ya Trump yahise itangaza ko igiye kujuririra icyemezo cy'urukiko, ivuga ko abacamanza “batatowe n’abaturage” badakwiye kwivanga mu bibazo by’umutekano w’igihugu. Umuvugizi wa White House yatangaje ko Trump azakomeza gukoresha imbaraga zose z’ubutegetsi kugira ngo arinde inyungu za Amerika.
Ariko kandi, bamwe mu badepite barimo Gregory Meeks, uhagarariye abademokarate mu Nteko ishinzwe ububanyi n’amahanga, bashimangiye ko iyi misoro yari igamije gukoresha nabi ububasha bwa Perezida. Icyemezo cy’urukiko cyashimangiye icyo cyifuzo cyabo.
Ibi bije nyuma y'imanza ebyiri zatanzwe n’ihuriro rya Leta 12 bigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo New York, Arizona, Oregon na Minnesota ndetse n’itsinda ry’abacuruzi, bose bashinjaga Trump gukoresha itegeko ritamwemerera kugena imisoro mu buryo bwihuse.
Donald Trump, kuva yagaruka ku butegetsi, yakoresheje imisoro nk’intwaro ya politiki y’ubucuruzi, ashyiraho imisoro yiswe “réciproques” ku bicuruzwa biturutse hirya no hino ku isi, avuga ko ari ugushishikariza ibindi bihugu kugirana amasezerano arengera isoko rya Amerika ndetse no gushyigikira inganda zo muri Amerika, cyane no ku ihangwa ry'akazi.
Icyakora, bamwe babifashe nk’igitsure cyatuma ubucuruzi mpuzamahanga burushaho kuzamba, cyane ko byinshi mu bihugu byabifashe nk'intambara bishoweho ndetse bishaka uko byakwihimura kuri Amerika.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


