Putin arashinja Ukraine gukora igitero cy’iterabwoba ku kiraro cya Crimea

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya arashinja Ukraine gutera ikiraro gihuza iki gihugu na Crimea bwafashe, avuga ko ari igikorwa cy’iterabwoba.

kwamamaza

Putin yavuze ko intasi za Ukraine zari zigambiriye gusenya igikorwa remezo cy’ingenzi cyane kandi cya gisivile cy’Uburusiya. 

Yabivugiye mu nama yagiranye n’umukuru wa komite y’igihugu ishinzwe iperereza, Alexander Bastrykin. 

Abategetsi bavuga ko abantu batatu aribo bapfuye mu guturika kwabaye kuri iki kiraro.

Abo ni abari mu modoka yari hafi ubwo ikamyo yaturikaga, nk’uko abategetsi mu Burusiya babivuga. 

Perezida Putin yagize ati: “Nta gushidikanya, iki ni igikorwa cy’iterabwoba cyo gusenya igikorwa remezo cya gisivile cy’ingenzi cy’Uburusiya.” 

Yongeraho ko “Ababikoze n’ababifitemo inyungu ni inzego z’umutekano za Ukraine.”  

Alexander Bastrykin yavuze ko abaturage b’Uburusiya hamwe n’ibihugu bimwe by’amahanga bafashije mu gutegura iki gitero. 

Kubwa Alexander, iperereza ryasanze ikamyo yaturikiye kuri iki kiraro yari yaciye mu bihugu bya Bulgaria, Georgia, Armenia, North Ossetia n’akarere ka Krasnodar. 

Yategetse ko hakorwa iperereza ku cyatumye ibice bimwe by’umuhanda w’iki kiraro byitura hasi. 

Abategetsi ba Ukraine ntibavuga niba ingabo zabo ari zo zaba zakoze iki gitero. 

Mykhailo Podolyak, umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky yahakanye ibyo Putin abashinja. 

Atangaza ko “hariho igihugu kimwe gikora iterabwoba kandi isi yose izi icyo ari cyo.” 

Yongeraho ko “Putin arashinja Ukraine iterabwoba? Biteye isoni ku Burusiya.” 

 Kuwa gatandatu, Zelensky yavuze kuri kiriya kiraro mu byo yatangaje nijoro, aho yagize ati: “Uyu munsi ntiwari mubi kandi warimo akazuba ku butaka bwacu. Ariko birababaje ko wari ubuditse igihu muri Crimea. Nubwo hari hashyushye.”  

Abategetsi mu Burusiya bafunguye igice kimwe cy’umuhanda wa kiriya kiraro nyuma y’amasaha giturikijwe, ariko ku modoka ntoya gusa. 

Igice cy’inzira ya gari ya moshi yo kuri iki kiraro, aho ikamyo itwaye ibitoro yaturikiye – nacyo cyafunguwe.  

Iki kiraro cya 19km, nicyo kirekire cyane Iburayi, ni inzira y’ingenzi y’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.  

Ingabo z’Uburusiya zagikoresheje mu gutwara abasirikare n’ibikoresho bajya mu ntambara mu majyepfo ya Ukraine. Cyafunguwe na Perezida Putin mu 2018, nyuma y’imyaka ine igihugu cye cyigaruriye Crimea. 

 Oct 10, 2022 - 09:21