Minisiteri y’urubyiruko n’umuco irashima imyitwariye y’urubyiruko mu minsi mikuru.

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco irashimira urubyiruko muri rusange uko rwitwaye mu bihe by’iminsi mikuru y’impera z’umwaka. Iyi minisiteri ivuga ko rwitwaye neza ugereranyije n’indi myaka yatambutse. Nimugihe rumwe mu rubyiruko ruvuga ko bamwe muri bo bishora mu bikorwa bibi kandi bagakwiriye gushaka uko bakora ibibabyarira inyungu aho kwishora mu bikorwa by’ubusinzi n’urugomo.

kwamamaza

Hashize iminsi ibarirwa ku ntoki hirya no hino ku isi dutuye ndetse no mu Rwanda hizihizwa iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunane, aho abantu benshi bishimisha ndetse barazigamiye ibyo bikorwa. Muri abo, umubare munini usanga wiganjemo urubyiruko gusa.

Iyo uganiriye na bamwemu rubyiruko bavuga ko akenshi ukwiheba, ubukene ari yo mpamvu nyamukuru itera bamwe kwisanga muri bikorwa bitanogeye amaso harimo ubusinzi ndetse n’urugomo.

Umwe ati: “Uzi se ikirimo gutera ibibazocyo gufata ibiyobyabwenge cyangwa se kujya no mu bindi bintu byakora ku rubyiruko, hari igihe ruba rutifitiye icyizere. Kandi bigaragara ko igihugu kidusaba kwigirira icyizere, mwige musobanuke ndetse mumenye ko iki igihugu  tugifite mu biganza…”

Undi ati: “urubyiruko rwinshi ruri mu biyobyabwenge, urubyiruko rwinshi rw’abangavu bari gutwara inda zitateganyijwe…ibyo byose ndumva ari ibintu bagakwiye kwibandaho kugira ngo igihugu cyacu kigire iterambere rirambye.”

Gusa Rose Mary Mbabazi; ministiri w’urubyiruko umuco na siporo, yavuze ko  ashimira uko urubyiruko rwitwaye muri rusange mur’iyi minsi mikuru.

Yagize ati: “ndagira ngo nshimire cyane urubyiruko rwtwaye neza, mu minsi, ntarwo twasanze iruhande rw’inzira rwibagiye aho ruturuka cyangwa mu rugo (… )byagenze neza.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga isangano ry’urubyiruko rwo mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali rizamara iminsi igera kuri 25.

Mu ijambo yagejeje kur’urwo rubyiruko, Minisitiri Mbabazi yavuze ko rugomba kumenya ko ubuyobozi buzi ibyo runyuramo, ibibazo rufite n’ibyifuzo byarwo ndetse n’ikirunezeza nk’ikigero nabo banyuzemo.

Anavuga ko “niyo mpamvu muba mwumva gahunda z’igihugu, politike z’igihugu (…) ntabwo muri indorerezi mu gihugu cyanyu, muri abafatanyabikorwa b’ingenzi cyane kuko ntabwo muri u Rwanda rw’uyu munsi gusa, muri n’urw’ejo. Kandi n’abazabakomokaho n’abazakomeza gukomeza u Rwanda kurushaho mu bihe bizaza…ni uruhererekane rero.

Yongeraho ko urubyiruko kwitwararika, ati: “twishyize hamwe birashoboka turabikemura, n’ibindi rero ntakizatunanira twishyize hamwe, ubumwe zacu nizo mbaraga zacu.ndagira ngo mwirinde ibiyobyabwenge, mwirinde ibigare bitatuganisha ahazima/heza, twirinde ibishobora ibishobora kudutesha agaciro , ibigare bibi ntacyo byatugezaho kandi ntitukishinge iyo twanyuze iy’ubusamo …. Ariko iyo twaruhiye ubwacu.”

Zimwe mu ngeso Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rugaragaza ko zagaragaye mu rubyiruko kuva mu 2018 kugeza mu 2022, harimo abafashwe bakurikiranyweho kunywa ibisindisha no gukoresha ibiyobyabwenge bari munsi y’imyaka 18 bageraga kuri 744 bangana na 3%; abari hagati y’imyaka 18 na 30 bari 14 765, bangana na 58,7%; a bari hejuru y’imyaka 30 bari 9 658 bangana na 38,4%.

@ Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star-Kigali.

 Jan 9, 2023 - 11:13