Minisiteri y’ubuzima yasabwe guhagurukira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Abadepite barasaba ministeri y’ubuzima guhagurukira ikibazo cy’indwara zo mu mutwe zikomeje kugaragara cyane mu Rwanda. MINISANTE ivuga ko hari ibisubizo biri mu kwita kuri izi ndwara, birimo no kongera ibigo byita ku bafite ubu burwayi ndetse n’abazobereye mu kubitabo nabo bagenda biyongera.

kwamamaza

Minisiteri y’ubuzima yagaragarijwe ikibazo cy’ukwiyongera kw’indwara zo mu mutwe zibasira ubuzima bwo mu mutwe.

Ibi byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Ubuzima yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isesengura rya raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu by'umwaka w’ 2021/2022 n’Iteganyabikorwa ry'umwaka w’ 2022/2023.

Umwe mu badepite bagize iyi komisiyo yagize ati: “Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, hari ubwo ibitaro bwigeze kugira ikibazo cy’amadeni menshi, wasangaga bishyuza akarere ka Gasabo nka miliyoni 70!”

Undi ati:kureba mu bice bitandukanye by’igihugu, ahari umubare munini w’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe n’icyaba kibitera. Kuko iyo ureba mu muhanda, Iburasirazuba barahari cyane, mu Majyepfo barahari cyane…ese ni ubushyuhe? Ni ibibazo bagize…? muze kutubwira niba mujya mubirebaho kuko usanga rwose hari ibice by’igihugu uhura n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe benshi.”

Ku rundi ruhande Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima, RBC, rigaragaza ko indwara yo kwiheba n’agahinda gakabije yiyongereye cyane mu bihe bya Covid-19, aho imibare y’abagerageza kwiyahura yikubye hafi inshuro 2.

Ibyo byatumye mu mwaka w’2021, igera kuri 248 ugereranyije n’abarwayi 132 bagerageje kwiyahura muri 2018, mbere y’umwaduko w’iki cyorezo.

Ashingiye ku bushakashatsi buheruka gukorwa muri 2018, Dr. Yvan Butera; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima [MINISANTE], avuga ko mu kwita ku bahura n’ibibazo byo mu mutwe hari gufatwa ingamba nyinshi. 

Yagize ati: “Imibare yerekana ko abagenda bakenera ubufasha biyongera. Ingamba leta y’u Rwanda yafashe ni uko serivise zo gufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe zitangirwa kugeza ku rwego rwa centre de santé [ikigo nderabuzima]. Abakozi babizobereyemo bakaba batangiye kuboneka kuburyo bugaragara, kuburyo serivise zihabwa abaturage  zibegereye, dushyizeho n’ibindi bigo bya Ndera, Centre Icyizere, I Huye, Isange n’ibindi….”

“ ariko tukaba dufite n’ikindi kigo kizatangira mu gihe cya vuba kiri I Gasabo, kizajya gifasha bakeneye ubwo bufasha.”

Ubushakashatsi buheruka bwa RBC bwakozwe muri 2018 ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda bwagaragaje ko icyo gihe abanyarwanda 20.5% basanganywe uburwayi bwo mu mutwe, aho Umujyi wa Kigali ariwo wari wiganjemo abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ku isonga, haje akarere ka Gasabo, aho mu baturage bako 100, 36 bari barwaye indwara zo mu mutwe. Mu gihe intara y’Uburasirazuba ariyo yagaragaragamo abarwayi bake.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Mar 23, 2023 - 12:13